Umukuru w’urwego rw’ubutasi muri Équateur, Michele Sensi-Contugi, n’umugore we Stephany Hollihan, bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu karere ka Samburu muri Kenya.
Abantu barindwi ni bo bivugwa ko bapfuye muri iyo mpanuka yabaye ku wa
Gatatu, ubwo kajugujugu yari mu rugendo rwo gusura no kureba ibyiza nyaburanga
byo muri ako gace.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
yatangaje ko abandi bantu batanu bapfuye muri iyo mpanuka bari Abanyamerika.
Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili muri Kenya (KCAA) cyatangaje ko
kajugujugu yari ivuye mu gace kabungabunga inyamaswa ka Loisaba, yerekeza ku
ruzi rwa Ewaso Nyiro, ahazwi cyane ku bikorwa byo kubungabunga inyamaswa
n’ubukerarugendo.
Amashusho yafatiwe ahabereye impanuka yagaragaje umwotsi mwinshi uzamuka
mu gace k’amashyamba kari hafi y’umusozi wa Mount Ololokwe. Abakozi ba
Croix-Rouge ya Kenya bageze ahabereye impanuka mu bikorwa by’ubutabazi, basanga
ibisigazwa bya kajugujugu bikiri gushya.
Sensi-Contugi yari afite imyaka 44, akaba yari yaragizwe umuyobozi
mukuru w’Ikigo gishinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y’ubutasi cya
Équateur (Strategic Intelligence Centre) mu mwaka wa 2024.
Kugeza ubu, Équateur ntiratangaza ibisobanuro birambuye ku rupfu rw’uyu
muyobozi n’umugore we, mu gihe iperereza ku cyateye iyo mpanuka rikomeje.