Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yerekanye Nsabimana Janvier, ukekwaho gutangiza ubucuruzi budasanzwe bwo gusabiriza, aho yashukaga abagabo bakamufasha kwangiza imyanya yabo y’ibanga kugira ngo bagaragare nk’abarwaye kanseri, maze bakajya gusabiriza amafaranga yo kwivuza.
Polisi ivuga ko Nsabimana n’abo bakoranaga bashoboraga kwinjiza miliyoni zirenga 2 Frw ku munsi muri ubu buryo.
Muri iki gihe, si ibisanzwe guhura n’abantu basabiriza mu magare, ku masoko cyangwa ahandi hahurira abantu benshi, bavuga ko bafite indwara zikomeye zirimo kanseri, bityo bagasaba amafaranga yo kwivuza. Bamwe baba bafite n’amafoto agaragaza ibibazo by’ubuzima bavuga ko bafite.
Gusa, Polisi ivuga ko hari ababyifashisha mu buryo bw’uburiganya, bakagira ibyo bakora ku mubiri kugira ngo bagaragare nk’abarwaye, bityo babone amafaranga menshi.
Umwe mu bakekwaho gutangiza ubu buryo ni Nsabimana Janvier, wari warabigize nk’akazi ko gusabiriza, ku buryo ku munsi umwe yashoboraga kubona amafaranga arenga miliyoni 2 Frw.
Nsabimana yerekanywe na Polisi ku wa 20 Kanama 2026, ari kumwe n’abandi bantu umunani, mu gihe Polisi yari yatangaje ko yafashe abantu benshi bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa.
Uko yatangiye ubu buriganya
Nsabimana yavuze ko yatangiye gusabiriza nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi cyafashe udusabo tw’intanga, bikamusaba kwivuza ariko ubushobozi bukaba buke.
Yaje gutangira gusabiriza ahantu hatandukanye kugira ngo abone amafaranga yo kwivuza. Nyuma aza kubona ko ubu buryo bumwinjiriza amafaranga menshi, bituma abukomeza n’ubwo yari amaze kubona ubushobozi bwo kwivuza.
Bamwe mu bo babanaga ku muhanda batangiye kumubaza ibanga ryatumaga abona amafaranga menshi. Ni bwo yabigishije uburyo bwo gusabiriza bigaragaza ko bafite indwara zikomeye.
Ati: “Bagenzi banjye twararanaga Nyabugogo, ni bwo nabashishikarije icyo kintu cyo gusabiriza kuko bahoraga bambaza icyo nakoze kugira ngo mbe meze uku. Baba baranyumvishe dutangira gutyo umwuga wo gusabiriza.”
Mu ntangiriro, Nsabimana avuga ko yashyiraga ku myanya y’ibanga y’abagabo irangi ryo mu bwoko bwa ‘antirouille’, kugira ngo igaragare nk’aho yarwaye. Nyuma bafataga amafoto y’iyo myanya bakayakoresha mu gihe bagiye gusabiriza.
Icyakora, ubu buryo na bwo ntibwabaye bumara kuko bamwe mu bajyaga gusabiriza bafatwaga n’inzego z’umutekano, bikarangira bafunzwe.
Nyuma Nsabimana yaje gushakisha ubundi buryo bwo gutuma imyanya y’ibanga igaragaza ibimenyetso by’indwara. Yaje gukoresha ‘produit’ abagore bakoresha mu mutwe ndetse n’amavuta ya gikotoro, ibintu byatumaga imyanya y’ibanga y’abagabo itutumba cyane, ku buryo yashoboraga kugaragara nk’aho yarwaye kanseri.
Ati: “Ni yo mpamvu nashakishije uburyo bwo kugira ngo igihe umwana bamujyanye mu kigo ngororamuco, nakuramo, babone ko afite ikibazo cyihutirwa.”
Polisi ivuga ko yakoreshaga acide
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ku wa 12 Kanama 2026 Polisi yataye muri yombi Nsabimana Janvier n’abandi bantu 15 bakekwaho gukorana na we mu bikorwa byo gusabiriza.
Ibi byabaye nyuma y’ikirego cyatanzwe n’abaturage bo mu gace abo bantu bakoreragamo, bavuga ko hari abantu bakoraga ibikorwa byo kwangiza imyanya y’ibanga y’abagabo kugira ngo babone uko basabiriza.
CIP Gahonzire yavuze ko abaturage bagejeje ikibazo kuri Polisi ya Kimisagara, bavuga ko hari umuntu wari warashinze itsinda risabiriza, ariko akoresha uburyo bwo gushyira ku mubiri w’abantu ibintu bishobora kuwugirira nabi kugira ngo bagaragare nk’abarwaye kanseri.
Ati: “Abaturage baje kuri Polisi ya Kimisagara, bavuga ko hari umuntu waremye itsinda risabiriza, ariko muri uko gusabiriza, rikaba rinakoresha uburyo bwo kubanza gushyira amwe mu ma ‘produit’ ashobora kwangiza umubiri w’umuntu kugira ngo bagaragaze ko arwaye kanseri.”
CIP Gahonzire yasobanuye ko Nsabimana yajyaga ashaka abantu akababwira ko agiye kubaha akazi, nyuma akabashyira ku myanya y’ibanga ibintu birimo acide n’izindi ‘produit’, kugira ngo itutumbe kandi igaragare nk’iyafashwe n’indwara.
Ati: “Yafataga acide n’izindi ‘produit’ yavaganga akabishyira ku gitsina kuko hari uburyo bituma gitutumba, yarangiza akabambura ubusa akabafotora. Ayo mafoto ni yo bakoreshaga ahantu babaga bagiye gusabiriza.”
Yari afite amashami mu bice bitandukanye by’u Rwanda
Polisi ivuga ko Nsabimana yari yarashinze amashami atandukanye mu gihugu, aho ibikorwa bye byakorwaga mu Mujyi wa Kigali, Bugesera, Huye, Nyaruguru, Rubavu, Musanze na Rusizi.
Ibi byatumaga amafaranga yinjiza ku munsi agera kuri miliyoni 2 Frw cyangwa arenga.
Polisi ivuga ko ayo mafaranga yagabanwaga mu bakozi be hakurikijwe inshingano zabo.
Abagaragazwaga nk’abarwayi yabishyuraga 200,000 Frw, mu gihe ababarizaga cyangwa babaga babafasha yabishyuraga 100,000 Frw.
Umuntu wakusanyaga amafaranga na we yahabwaga 100,000 Frw, mu gihe abashinzwe gukora isuku no guteka bo bahembwaga ibihumbi by’amafaranga buri kwezi.
Polisi isaba urubyiruko kwirinda uburiganya
CIP Gahonzire yavuze ko kuba umuntu afite ikibazo cy’ubuzima cyangwa ubundi buzima bumugoye bidakwiriye kumutera kwishora mu bikorwa bishobora kumushyira mu byaha cyangwa kwangiza ubuzima bw’abandi.
Ati: “Turabasaba urubyiruko kuzajya bishakamo ibisubizo igihe bahuye n’ibibazo runaka kandi bagashyira imbaraga mu kwiga, kwihangira imirimo kandi hari abantu benshi bahuye n’ibyo bibazo none ubungubu bameze neza biteje imbere.”
Polisi y'u Rwanda yasabye abaturage kugira amakenga ku bantu basabiriza bavuga ko bafite indwara zikomeye, cyane cyane iyo hari ibimenyetso bishobora kuba byarakozwe ku bushake kugira ngo abantu bashukwe babatere inkunga.
Nsabimana Janvier (uri imbere y'abandi) washyiraga aside ku myanya y’ibanga y'abantu basabiriza bakabeshya ko ari kanseri, akinjiza miliyoni 2 Frw ku munsi