Polisi y’u Rwanda n’iya Koreya y’Epfo (KNPA) zasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gushimangira imikoranire hagati y’inzego zombi, by’umwihariko mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no gusangizanya ubumenyi n’amakuru.
Aya masezerano y’ubufatanye, azwi nka Memorandum of Understanding (MoU), yashyiriweho umukono i Seoul ku wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026.
Ku ruhande rw’u Rwanda, yasinywe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, mu gihe Koreya y’Epfo yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’icyo gihugu, CG Yoo Jae-Sung.
Uyu muhango witabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa, ushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Amasezerano yasinywe agamije gushyiraho uburyo bwagutse bwo gufatanya mu guhangana n’ibyaha bikorerwa mu bihugu birenze kimwe, cyane cyane ibyaha bifitanye isano n’imitwe y’abagizi ba nabi.
Polisi z’ibihugu byombi zizajya kandi zisangira amakuru, ubumenyi n’ubunararibonye, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gukumira no kurwanya ibyaha.
Mu bindi bikubiye muri aya masezerano harimo gutegura no gutanga amahugurwa, ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere ubushobozi bw’inzego za Polisi zombi.
Ubu bufatanye buteganyijwe gufasha Polisi y’u Rwanda n’iya Koreya y’Epfo kurushaho gukorana mu bikorwa bijyanye no kurwanya ibyaha bifite aho bihurira n’ibihugu byombi.
Ubufatanye hagati y’izi nzego zombi buzanafasha mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abapolisi, binyuze mu gusangira ubunararibonye no guhugurana.
Intego nyamukuru ni ugukomeza kongera ubushobozi bwo gukumira ibyaha, kubikurikirana no guhangana n’ibikorwa by’abagizi ba nabi, cyane cyane mu gihe ibyaha bigenda birenga imipaka y’igihugu.
Aya masezerano aje mu rwego rwo gukomeza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo, aho inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zigiye kurushaho kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bisaba ubufatanye mpuzamahanga.
Ku mpande zombi, ubu bufatanye buteganyijwe gutanga umusanzu mu kongera umutekano, kunoza imikoranire mu guhanahana amakuru no guteza imbere ubushobozi bwa Polisi mu kurwanya ibyaha, mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.