Perezida wa Libani, Joseph Aoun, yahuye na Papa Leo XIV i Vatikani kuri uyu wa Kane, mu gihe Libani ishaka ubufasha mpuzamahanga mu bijyanye n’umutekano, kubaka ibikorwa remezo no kongera ububasha bwa Leta mu majyepfo y’igihugu.
Amashusho yagaragaje Perezida Aoun ageze i Vatikani, aho yahuye na
Papa Leo XIV, bafata amafoto ndetse banahana impano.
Aoun
yahaye Papa Leo XIV igishushanyo gikozwe mu giti kigaragaza umutagatifu wo muri
Libani, ndetse n’igiti cy’umwerezi, ari cyo kimenyetso gikomeye cy’igihugu cya
Libani. Papa na we yahaye Perezida Aoun umudari w’urwibutso wa Papa.
Uruzinduko
rwa Aoun mu Butaliyani rurimo kandi ibiganiro na Cardinal Pietro Parolin,
Umunyamabanga wa Leta wa Vatikani, ndetse ateganyijwe guhura na Perezida w’u
Butaliyani Sergio Mattarella na Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni.
Perezida
Aoun yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye Libani ihanganye na byo ari ukubona
ingabo za Israel ziva mu mijyi no mu midugudu yo mu majyepfo y’igihugu,
kohereza ingabo za Libani ku mupaka mpuzamahanga ndetse no gutangira ibikorwa
byo gusana no kubaka ibyangijwe.
Nubwo
hari amasezerano yo guhagarika imirwano, ibitero bya Israel n’ibikorwa bya
Hezbollah byakomeje. Ibiganiro bikomeje kwibanda ku iyoherezwa ry’ingabo za Israel mu majyepfo
ya Libani, intwaro za Hezbollah no kongera ububasha bwa Leta ya Libani muri ako
gace.
Vatikani
imaze igihe ifitanye umubano ukomeye na Libani, aho Abakirisitu bafite uruhare
rukomeye muri gahunda y’imiyoborere ishingiye ku gusaranganya ubutegetsi mu
gihugu.
Aoun yari yarahuriye na Papa Leo XIV i Vatikani muri Kamena 2025,
ibiganiro byabo bikibanda ku mutekano wa politiki, kuzahura ubukungu, kubana mu
mahoro kw’amadini atandukanye ndetse n’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati.