• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

George Desmond Kamurasi, ufite imyaka 36  yatowe na Komite ishinzwe guhitamo uzasimbura Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, witabye Imana afite imyaka 34.

Icyemezo cyo kumutora cyafashwe ku wa 4 Nzeri 2026, mu nama ya Komite y’Abami yateraniye i Fort Portal. Muri iyo nama, abayigize 21, abagera kuri 18 ni bo bari bitabiriye, naho 15 batoye Kamurasi.

Kamurasi akomoka mu muryango w’ibwami wa Babiito, umuryango gakondo ushinzwe ubwami bwa Tooro. Ni mwene George Desmond “Jimmy” Mugenyi, wari murumuna w’uwahoze ari Umwami wa Tooro, Patrick David Matthew Olimi Kaboyo II.

Nubwo Komite ishinzwe iyimika ry’umwami yamaze guhitamo Kamurasi, ntarashyirwa ku ngoma ku mugaragaro. Biteganyijwe ko Omusuuga Charles Akiiki Kamurasi, uyobora umuryango w’ibwami wa Babiito, ari we uzatangaza ku mugaragaro umwami mushya.

Raporo zivuga ko hakurikijwe umuco wa Tooro, itangazwa ry’umwami mushya rizakorwa nyuma yo gushyingura Umwami Oyo.

Andrew Mwenda, watangaje amakuru y’itorwa rya Kamurasi, yavuze ko yabimenyesheje Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ndetse n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Kayanja Muhanga.

Mwenda yavuze ko Gen Muhoozi yashyigikiye icyemezo cya Komite, ashingiye ku kuba gihuye n’imigenzo, amateka n’amategeko agenga izungura ry’ubwami bwa Tooro. Yongeyeho ko Perezida Yoweri Museveni na we ashyigikiye icyo cyemezo.

Nyuma y’urupfu rwa King Oyo, umuryango w’ibwami wa Babiito washyizeho Komite y’abantu 21 kugira ngo igenzure inzira yo gushaka uzamusimbura. Iyo Komite yari iyobowe na Omusuuga Charles Akiiki Kamurasi.

King Oyo yari amaze imyaka isaga 30 ku ngoma, kuko yayoboye ubwami bwa Tooro kuva mu 1995, ubwo yari afite imyaka itatu gusa. Urupfu rwe rwahinduye imirongo y’ubuyobozi bw’ubwami, bituma inzira yo gushaka umusimbura itangira gukurikizwa hakurikijwe imigenzo ya Babiito.

Kugeza ubu, George Desmond Kamurasi ni we watowe nk’uzasimbura King Oyo, ariko izina rye nk’Umwami mushya wa Tooro rizatangazwa ku mugaragaro nyuma y’imihango yo gushyingura Umwami Oyo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments