Umugabo wa
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, witwa Hafidh Ameir Hassan, yitabye
Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026.
Hafidh Ameir
Hassan, umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yapfuye ku wa
Mbere mu gitondo, nk’uko byatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius
Ndejembi.
Amakuru
avuga ko Hafidh Ameir yaguye mu bitaro Emilio Mzena Memorial Hospital i
Zanzibar ahagana saa mbili za mu gitondo (8:00), aho yari arimo kuvurirwa
ikibazo cy’umutima.
Visi
Perezida Ndejembi yagaragaje akababaro gakomeyeyihanganisha Perezida Samia n’umuryango we, inshuti ndetse
n’Abanya-Tanzania muri rusange.
Yatangaje
kandi ko imyiteguro y’umuhango wo guherekeza Hafidh Ameir yatangiye, aho
ibikorwa byo kumushyingura biteganyijwe kubera i Kizimkazi muri Zanzibar.
Hafidh Ameir
yari yarashakanye na Samia Suluhu Hassan kuva mu 1978, bakaba barabyaranye
abana bane. Yari umuntu utajya agaragara cyane mu bikorwa bya politiki, nubwo
kuba umugabo wa Perezida byatumye aba umugabo wa mbere muri Tanzania kuva Samia
yajya ku butegetsi mu 2021.
Like This Post? Related Posts