Urugaga
rw’Abavoka mu Rwanda rwashyizeho abayobozi bashya, aho Umuhoza Barbara yagizwe
Umuyobozi Mukuru, mu gihe William Niyongabo yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa
(COO).
Izi mpinduka
zatangajwe mu itangazo Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwashyize hanze ku wa 7
Nzeri 2026, aho rwavuze ko zigamije kunoza imiyoborere, kongera imikorere no
kurushaho kunoza serivisi zihabwa abanyamuryango.
Umuhoza
Barbara yahawe inshingano zo kuyobora imikorere rusange y’Ubunyamabanga, guhuza
ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama y’Ubuyobozi, gukurikirana ibikorwa bya
buri munsi no guhagararira Urugaga igihe abiherewe ububasha na Perezida warwo.
Ashinzwe
kandi gushaka umutungo, guteza imbere itumanaho no guteza imbere imikoranire
hagati y’Urugaga n’abafatanyabikorwa barwo.
Ku rundi
ruhande, William Niyongabo wagizwe Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa (COO), azakorana
n’Umuyobozi Mukuru mu guhuza no gushyira mu bikorwa gahunda n’ibikorwa
by’Urugaga. Azibanda cyane ku kunoza imikorere y’imbere mu Rugaga no kureba ko
serivisi zihabwa abanyamuryango zitangwa ku buryo bunoze.
Urugaga
rw’Abavoka mu Rwanda rwatangaje ko rwizeye ko ubunararibonye n’ubushobozi
bw’aba bayobozi bazafasha mu guteza imbere umwuga w’ubwavoka no kurushaho
kunoza imikorere y’Urugaga.
Rwasabye
abanyamuryango, abakozi n’abafatanyabikorwa gukorana n’ubuyobozi bushya no
kubushyigikira mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zabwo.
Like This Post? Related Posts