Eng.
Uwihanganye Jean de Dieu, umunyarwanda wagiye akora imirimo itandukanye ikomeye
irimo kuba mu buyobozi bwa Leta no guhagararira u Rwanda mu mahanga, yagizwe Umuyobozi
ushinzwe guteza imbere ubucuruzi no gushaka amahirwe mashya mu masoko akizamuka
muri Raffles Family Office (RFO), ikigo mpuzamahanga gikora mu micungire y'umutungo,
ishoramari n'ubujyanama ku miryango ifite umutungo munini.
Iri
shyirwaho ryatangajwe ku wa 8 Nzeri 2026, aho Raffles Family Office yavuze ko
Uwihanganye azibanda ku guteza imbere ibikorwa byayo ku masoko akizamuka,
by'umwihariko mu mikorere n'ishoramari rihuza Afurika na Aziya. Azakorera i
Hong Kong kandi azajya atanga raporo ku Muyobozi Mukuru w'iki kigo, Chi Man
Kwan.
Uyu mwanya
mushya ni inshingano nshya yashyiriweho by'umwihariko, mu gihe Raffles Family
Office ikomeje kwagura ibikorwa byayo no gushaka amahirwe mashya y'ishoramari
ku mugabane wa Afurika.
Mu nshingano
ze nshya, Uwihanganye azagira uruhare mu gushaka no guteza imbere amahirwe
y'ubucuruzi n'ishoramari hagati ya Afurika n'Aziya.
Raffles
Family Office ivuga ko Afurika ari isoko rifite amahirwe akomeye mu myaka iri
imbere, bitewe n'ubwiyongere bw'abaturage, cyane cyane urubyiruko, ndetse
n'ubwiyongere bw'ubukungu n'amahirwe ari muri Afurika.
Ikigo kivuga
ko Afurika ishobora kuzagira abaturage bagera kuri miliyari 2.5 mu 2050, mu
gihe isoko rimwe ry'ubucuruzi rishingiye ku masezerano y'ubucuruzi bw'Afurika,
AfCFTA, rihuza abantu barenga miliyari imwe kandi rifite ubukungu bugera kuri
tiriyari 3.4 z'amadolari ya Amerika.
Ni muri urwo
rwego RFO ibona ko hakenewe uburyo buhamye bwo guhuza igishoro cyo muri Aziya
n'amahirwe ari ku mugabane wa Afurika.
Raffles
Family Office yashimye ubunararibonye Uwihanganye afite mu nzego zitandukanye,
aho amaze imyaka irenga 15 akora mu bijyanye n'ubuyobozi bwa Leta, ishoramari,
ubucuruzi mpuzamahanga ndetse na dipolomasi.
Mbere yo
kujya muri RFO, Uwihanganye yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo
mu Rwanda. Yagiye kandi ahagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye bya Aziya
n'inyanja ya Pasifika, aho yabaye High Commissioner w'u Rwanda muri Singapore,
Australia, New Zealand na Brunei, ndetse aba Ambasaderi mu Indonesia.
Ubunararibonye
bwe muri Aziya ni kimwe mu byitezwe ko bizamufasha muri uyu mwanya mushya, kuko
azaba ashinzwe cyane cyane guteza imbere umubano w'ishoramari hagati y'uturere
tubiri.
Mu gihe yari
ahagarariye u Rwanda muri Aziya, Uwihanganye yagize uruhare mu gitekerezo no
gutangizwa kwa Inclusive FinTech Forum, ihuriro ryibanda ku ikoranabuhanga mu
by'imari.
Raffles
Family Office ivuga ko iri huriro ryaje kuba rimwe mu mahuriro akomeye ku rwego
mpuzamahanga ahuza abari mu rwego rw'imari n'ikoranabuhanga.
Ikindi
cy'ingenzi ku bunararibonye bwe muri dipolomasi ni uko Uwihanganye yabaye Dean
w'itsinda ry'Ambasaderi b'ibihugu bya Afurika muri Singapore, aho yahagarariye
ibihugu 54 bya Afurika mu biganiro n'abari mu bucuruzi n'ishoramari muri
Aziya-Pasifika.
Ibi byatumye
agira ubunararibonye bwihariye mu guhuza abashoramari, abayobozi n'inzego
z'ubucuruzi zo ku migabane yombi.
Umuyobozi
Mukuru wa Raffles Family Office, Chi Man Kwan, yavuze ko bishimiye kwakira
Uwihanganye muri iki kigo, ashimangira ko Afurika ifite ubushobozi bukomeye
kurusha uko benshi babibona.
Yagaragaje
ko kugira abantu basobanukiwe neza impande zombi z'umubano wa Afurika na Aziya
ari ingenzi mu gufasha abantu kubona amahirwe ari muri uwo mubano.
RFO ivuga ko
Uwihanganye azafasha mu kubaka no guteza imbere ibikorwa byayo mu karere ka
Afurika, cyane cyane mu bijyanye n'ishoramari, imicungire y'umutungo
n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Mu magambo
ye nyuma yo guhabwa uyu mwanya, Uwihanganye yavuze ko Afurika na Aziya bigenda
birushaho kugira uruhare mu kwandika igice gikurikira cy'iterambere ry'ubukungu
bw'Isi.
Yagaragaje
ko igishoro cy'imiryango ifite umutungo, iyo gikoreshejwe neza kandi mu buryo
burambye, gishobora kuba ikiraro gikomeye gihuza Afurika na Aziya.
Uyu mwanya
uzamufasha kandi gufasha imiryango y'abanyafurika kubona serivisi mpuzamahanga
zo gucunga umutungo no gutegura umurage w'imiryango, mu gihe abashoramari bo
muri Aziya no ku rwego mpuzamahanga bazashobora kubona uburyo bwubakitse neza
bwo gushora imari muri Afurika.
Nubwo
inshingano Uwihanganye yahawe zitareba u Rwanda gusa, ubunararibonye afite mu
gihugu no muri Aziya bushobora gutuma agira uruhare mu guteza imbere
imikoranire y'ishoramari hagati y'ibihugu bya Afurika n'ibya Aziya.
Kuba RFO
yamushyize ku mwanya uzibanda ku masoko akizamuka n'iterambere ry'ubucuruzi,
ndetse akorera i Hong Kong, bituma uyu mwanya uba ingenzi mu rwego rwo guhuza
abashoramari bo mu bice byombi.
Ku ruhande
rwa RFO, iri shyirwaho rishimangira umugambi wo kwagura ibikorwa byayo muri
Afurika, mu gihe Afurika nayo ikomeje gushaka igishoro mpuzamahanga cyo gufasha
mu iterambere ry'inganda, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo n'izindi nzego
z'ubukungu.
Like This Post? Related Posts