• Amakuru / POLITIKI

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri yasuye Inzu Ndangamurage y’Imibavu (Museum of the Frankincense Land), iherereye mu gace ka Al Baleed Archaeological Park mu mujyi wa Salalah, ahantu ndangamateka hashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi wa UNESCO.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame yasuye ibyumba bibiri by’ingenzi bigize iyi nzu ndangamurage. Ni Maritime Hall, igaragaza amateka y’ubucuruzi n’ingendo byo mu nyanja, ndetse na History Hall, igaragaza amateka y’akarere n’umuco w’abahatuye.

Inzu Ndangamurage y’Imibavu igaragaza amateka y’uruhare umubavu wagize mu buzima n’ubucuruzi bw’abaturage bo mu gace ka Dhofar, aho Salalah iherereye. Ubu bucuruzi bwagize uruhare mu guhuza aka gace n’ibindi bice by’Isi kuva mu bihe bya kera.

Nyuma yo gusura inzu ndangamurage, Perezida Kagame yakomereje uruzinduko rwe kuri Razat Royal Farm, isambu y’Umwami iherereye muri Salalah.

Iyi sambu ikorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi. Yororerwamo amatungo atandukanye, amafarasi n’inyoni, ndetse hanaboneka inyamaswa zo mu gasozi.

Hari kandi imirima ihingwamo imbuto n’imboga, hamwe n’ibiti bitandukanye birimo ibiti by’imibavu bya kera, bizwi cyane muri aka karere.

Razat Royal Farm ifite kandi uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, ndetse ikaba ahantu hafasha abaturage n’abashyitsi gusobanukirwa ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi no kubungabunga ibidukikije.

Iyi sambu kandi ikoreshwa mu bukerarugendo bushingiye ku buhinzi, aho abantu bayisura bakamenya byinshi ku buhinzi, ubworozi, ibimera n’uburyo ibikorwa by’ubuhinzi bishobora guhuzwa n’ubukerarugendo.

Salalah ni umwe mu mijyi izwi cyane muri Oman kubera amateka yayo ajyanye n’imibavu. Aka gace ka Dhofar kamaze imyaka myinshi kazwiho gutanga imibavu yakoreshwaga mu bice bitandukanye by’Isi.

Al Baleed Archaeological Park, ahaherereye inzu ndangamurage Perezida Kagame yasuye, ni hamwe mu hantu hagaragaza ayo mateka y’ubucuruzi n’imikoranire hagati y’abantu bo mu turere dutandukanye.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri ibyo bice rwamuhaye amahirwe yo kumenya amateka n’umurage ndangamuco wa Salalah, ndetse no kureba ibikorwa by’ubuhinzi n’ubukerarugendo bikorwa muri aka gace ka Oman.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments