Abategetsi ba Arabie Saoudite batangaje ko ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote byagabwe n’umutwe w'Aba-Houthi wo muri Yemen byateje ihagarara ry’ibikorwa ku bigo bimwe by’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli muri icyo gihugu.
Raporo z’abategetsi zivuga ko abantu barenga 70 bakomerekeye mu bitero byagabwe ahantu hatandukanye. Mu byibasiwe harimo ikigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cya King Khalid, Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Abha ndetse n’ibigo bya Aramco, kompanyi ya Leta ya Arabie Saoudite ikora mu bucukuzi, gutunganya no gucuruza peteroli.
Iyo rapora ikomeza ivuga ko ibikorwa byibasiwe biherereye mu turere twa Abha na Jizan. Bimwe mu byibasiwe byafashwe n'inkongi z’umuriro, bituma ibikorwa bimwe bihagarara mu gihe abashinzwe umutekano n’abatabazi bakoraga ibikorwa byo kugenzura ibyangiritse no kuzimya imiriro.
Arabie Saoudite isazwe ifite uruhare mu ntambara yo muri Yemen yamaganye ibyo bitero, ivuga ko izafata ingamba zikomeye zo kubisubiza no guhangana n’ibikorwa by'Aba-Houthi.
Aba-Houthi na bo batangaje ko barashe misile n’indege zitagira abapilote nyinshi byerekeza ku birindiro bya gisirikare n’ibikorwaremezo by’ubukungu muri Arabie Saoudite. Bavuga ko ibyo bitero ari igisubizo ku bitero by’indege bya Arabie Saoudite muri Yemen.
Uyu mutwe uvuga ko mu minsi itatu gusa Arabie Saoudite yari yagabye ibitero birenga 120 ku birindiro byawo n’ahandi hantu hatandukabye muri Yemen.
Aba-Houthi bagenzura igice kinini cy’Amajyaruguru ya Yemen, harimo n’Imijyi ituwe n’abantu benshi. Uyu mutwe umaze imyaka myinshi uri mu makimbirane n’ubutegetsi bwa Yemen bushyigikiwe n’ibihugu birimo Arabie Saoudite mu gihe wo ushyigikiwe na Iran.
Umwuka w’intambara kandi umaze gukomeza mu karere k’Inyanja Itukura. Kuva muri Nyakanga, aho Aba-Houthi bakomeje kugaba ibitero ku bwato bavuga ko bifitanye isano na Arabie Saoudite, mu gihe bavuga ko bashaka gukumira ubwikorezi bwo mu mazi muri ako karere nk’igice cy’ibikorwa byabo bya gisirikare.
Ibitero nk’ibi bitera impungenge ku mutekano w’ibikorwaremezo by’ingufu bya Arabie Saoudite, igihugu kiri mu bicuruza peteroli nyinshi ku isi. Byongeye kandi, umutekano muke mu Nyanja Itukura ushobora kugira ingaruka ku bwikorezi bw’ibicuruzwa na peteroli, ndetse no ku biciro by’ingufu ku masoko mpuzamahanga.
Nubwo Arabie Saoudite n'Aba-Houthi bagiye bagirana ibiganiro mu bihe bitandukanye bigamije kugabanya umwuka w’intambara, ibitero n’ibitero byo kwihorera bikomeje gutuma amahoro arambye muri Yemen no mu karere aba ikibazo gikomeye.
Like This Post? Related Posts