Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali baravuga ko bakomeje guhura n'ikibazo cyo kubura amazi mu gihe abo mu murenge wa Gikondo bo bavuga ko bari bamaze kumenyera isaranganya aho bayabonaga gatatu mu cyumweru none ubu hihiritse ibyumweru 3 ntayabageraho.
Aba baturage bavuga ko
ijerekani y’amazi bayigura amafaranga y’u Rwanda igihumbi nayo akaba aba
yanduye kuko bayavoma mu gishanga, bagakagaragaza ko bafite impungenge ko abana
babo bazarwara inzoka n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.
K’uruhande
rwa Guverinoma ivuga ko iki kibazo gihari kandi akenshi usanga biterwa n'amazi
macye gusa bagahumuriza aba
baturage ko kigiye gucyemuka.
Ibindi birebe muri iyi
Video