Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo iravuga ko, nubwo hashyizweho ingamba zo gukumira no guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, hari bamwe bagikomeje kubicuruza rwihishwa.
Polisi ivuga ko bamwe mu bacuruzi
b’ibi binyobwa bakomeje kubikora mu buryo bw’ibanga, ahanini bakabigeza ku
bantu babikeneye hirya no hino mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo.
Muri iki gikorwa cyo gukurikirana
abacyekwaho gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Polisi ivuga ko hamaze
gufatwa abantu bane bo mu Mirenge ya Tumba na Ngoma, mu Karere ka
Huye.
Aba bantu bakekwaho kuba
baracuruzaga tunel, umuti ukunze gukoreshwa mu irangi ariko aba bana baba
ku mihanda bakaba bakunze kuwukoresha nk’ikiyobyabwenge.
Polisi ivuga ko kuba ibi binyobwa
bikomeje kugera ku bana ari ikibazo gikomeye, kuko bishobora kugira ingaruka ku
buzima bwabo no ku mibereho yabo muri rusange.
Abana bo mu muhanda ni bamwe mu
bakunze kuba mu kaga ko kwishora mu bikorwa bibangiriza ubuzima, birimo
gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa bitemewe. Kuba hari ababacururizamo
ibinyobwa nk’ibi kandi bakabaha amahirwe yo kubibona, bishobora kongera ibibazo
bahura na byo.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko
ibikorwa byo gushakisha no gufata abantu bakomeje gucuruza ibinyobwa bitujuje
ubuziranenge bizakomeza, ndetse ikanibutsa abaturage kugira uruhare mu
kubirwanya.
Abaturage barasabwa gutanga
amakuru ku bantu bakekwaho gukora ubucuruzi bw’ibi binyobwa mu buryo butemewe,
kugira ngo inzego zibishinzwe zibakurikirane.
Polisi kandi iributsa abacuruzi ko ubucuruzi bw’ibinyobwa bitujuje
ubuziranenge bushobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababinywa, bityo
ko bakwiye kubahiriza amabwiriza agenga ubucuruzi n’umutekano w’ibicuruzwa.
Ibindi
birebe muri iyi Video