Mu gitondo cyo kuwa 10 nzeri 2026 mu mudugudu wa Mbuganzeri akagali ka Batima mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera umugore witwa Nyirantezimana Donatha w'imyaka 35ans n’umwana we witwa Umubyeyi joice Aline w'imyaka 5 basanzwe mu nzu babagamo bapfuye bikavugwa ko bishwe banigishijwe ikiziriko cyanasanzwe aho imirambo yari iryamye bikaba binakekwa ko uyu Donatha we yabanje no gusambanywa.
Abaturage bashenguwe n’iyi
nkuru basaba iperereza ryihariye bavuga ko batiyumvisha uko abantu 2 bakwicwa kandi
batuye mu mudugudu nyamara ntibatabarwe.
Abaturanyi ba
Nyirantezimana bavuga bakeka insoresore zirirwa muri ako gace ziba abaturage
kuba inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi bagasaba iperereza ryimbitse ryagaragaza
ababyihishe inyuma.
Ibindi birebe muri iyi Video