• Amakuru / MU-RWANDA


Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 batazongera guhabwa amahirwe yo kubisubiramo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri 108,405 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko aba banyeshuri bakopeye babizi, bityo ko batagomba kugereranywa n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza bagaragayeho gukoperezwa n’abantu bakuru.

Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka wa 2025/2026, abanyeshuri 7,188 ni bo byagaragaye ko bakopejwe. Iperereza ryagaragaje ko bamwe muri bo bari barakoreshejwe cyangwa bafashijwe gukopera n’abantu bakuru.

Bamwe mu bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abo banyeshuri, barimo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, barafashwe ndetse bakurikiranwa n’ubutabera mu gihe iperereza rikomeje.

Kubera ko abo banyeshuri bo mu mashuri abanza bari bato kandi bikagaragara ko hari abantu bakuru babafashije gukopera, hafashwe icyemezo cyo kubaha andi mahirwe. Basubiyemo ibizamini bya Leta kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026.

Amanota y’abanyeshuri basubiyemo ibyo bizamini yatangajwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2026.

Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ko iki cyemezo cyo guha abanyeshuri bo mu mashuri abanza andi mahirwe kitazagirwa umuco, ndetse ko kitazakoreshwa ku banyeshuri bakopeye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Ati: “Muri iki cyiciro cy’abantu barangiza amashuri yisumbuye, mu by’ukuri ntabwo ari impinja, ni abantu bazi icyo bakora.”

Yakomeje avuga ko abarangiza amashuri yisumbuye baba bitegura gukomeza muri kaminuza cyangwa kwinjira ku isoko ry’umurimo, bityo bakaba bagomba kubazwa ibyo bakoze.

Minisitiri Nsengimana yagize ati: “Bagomba kubazwa ibyo bakoze, ntabwo bo ayo mahirwe bazayabona.”

Yongeye gushimangira ko icyemezo cyo guha abanyeshuri bo mu mashuri abanza andi mahirwe cyafashwe ku nshuro imwe gusa, kandi ko Leta idashaka ko gukopera ibizamini cyangwa gufasha abanyeshuri gukopera bihinduka umuco.

Minisitiri Nsengimana kandi yavuze ko abanyeshuri bakopeye ibizamini bya Leta, kimwe n’abantu babafashije gukopera, bazakomeza guhanwa hakurikijwe amabwiriza agenga ibizamini bya Leta.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments