• Amakuru / MU-RWANDA


Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko abanyeshuri 94,33% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Ibi byatangarijwe mu muhango wo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye wabaye kuri uyu wa 11 Nzeri 2026.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko muri rusange hiyandikishije abanyeshuri 108.732, barimo abakobwa bangana na 55,05% n’abahungu bangana na 44,95%.

Dr. Bahati yasobanuye ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta ari 108.406, muri bo 102.261 bakaba barabitsinze, bangana na 94,33%. Ku ruhande rw’abahungu, hatsinze 95,94%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 93,02%.

NESA yagaragaje ko imitsindire y’uyu mwaka yazamutse ugereranyije n’umwaka ushize. Mu mwaka ushize, mu banyeshuri 106.078 bakoze ibizamini, 89,1% ni bo batsinze.

NESA kandi yasobanuye ko abanyeshuri batsinzwe ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, ni ukuvuga abagize munsi ya 50%, bangana na 5,63%. Abagize amanota kuva kuri 70% kuzamura bangana na 48,98%.

Mu banyeshuri bakoze ibizamini by’amasomo asanzwe (General Education), 93,87% mu banyeshuri 36.938 ni bo batsinze amasomo ya Siyansi. Abatsinze Ubumenyamuntu bangana na 95,86%, mu gihe abatsinze Indimi bangana na 93,61%.

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hakoze abanyeshuri 42.793, muri bo 94,55% baratsinze, mu gihe 5,36% batsinzwe.

Ku rutonde rw’abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2025/2026, Manzi Nshuti Kabanda Brave wize Imibare, Ubutabire n’Ubumenyabuzima (MCB) muri Petit Seminaire Saint Aloys mu Karere ka Rusizi ni we waje ku mwanya wa mbere, aho yagize amanota 98,40%.

Ku mwanya wa kabiri haje Umwali Deborah wize Ubugeni n’Ubumenyamuntu (HLP) muri Cornerstone Leadership Academy i Rwamagana, wagize amanota 97,52%.

Irakoze Pacome, wigaga amasomo y’Imbonezamubano (Social Studies) muri TTC Rubengera mu Karere ka Karongi, yabaye uwa gatatu n’amanota 95,93%.

Umukundwa Herniette, wigaga Ibaruramari ry’Umwuga muri ACEJ Karama mu Karere ka Muhanga, yabaye uwa kane n’amanota 95,23%.

Umunyurwa Karangwa Naomie, wigaga Ubugeni n’Ubukorikori muri Ecole d’Art de Nyundo mu Karere ka Rubavu, yabaye uwa gatanu n’amanota 94,74%.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments