Abaturage batuye mu gace ka Kimirabahashyi, hafi ya Singapore, mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Musave, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bakomeje guhura n’ikibazo cy’umutekano muke n’ubwambuzi bukorerwa muri aka gace.
Aba baturage bavuga ko ubwambuzi
bukomeje kubatera impungenge, kuko hari abantu bamburwa imitungo yabo, cyane
cyane mu masaha y’umugoroba no mu gihe cy’ijoro.
Bamwe mu baturage baganiriye na
BPlus TV bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kibangamira imibereho yabo, ndetse
ko batinya ko mu gihe kitakemuwe vuba gishobora gukururira abantu ibindi bibazo
bikomeye, birimo no kuba hari ushobora kubura ubuzima.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ubu bwambuzi buraduhangayikishije cyane. Turasaba ko hakorwa
ibishoboka byose kugira ngo umutekano wacu urusheho kubungabungwa, kuko
nibikomeza bishobora kuvamo imfu.”
Abaturage bavuga ko nubwo batanga
amafaranga agenewe umutekano, ikibazo cy’ubujura n’ubwambuzi kigikomeje
kugaragara muri aka gace.
Bavuga ko hakenewe irondo ry’umwuga kandi rifite ubushobozi buhagije bwo
guhangana n’abakora ibikorwa by’ubwambuzi, kugira ngo abaturage babashe gutura
no gukora ibikorwa byabo batekanye.
Basaba inzego z’umutekano kongera
ingamba zo gucunga umutekano muri Kimirabahashyi, cyane cyane mu masaha
y’ijoro, ndetse no gukurikirana abantu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa
by’ubwambuzi.
Abaturage bavuga ko bafite
impungenge ko, mu gihe nta ngamba zihamye zafatwa, ikibazo gishobora gukomeza
gukura no kugira ingaruka ku mutekano w’abaturage n’ibyabo.
Bityo, basaba inzego bireba kubaha igisubizo kirambye, aho kuba
ikibazo cyakomeza kuvugwa gusa ariko ibikorwa by’ubwambuzi bigakomeza.
Ibindi birebe muri iyi
Video