• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, abaturage baravuga ko bababajwe n’ihungabana ry’umuturanyi wabo, Uwamahoro Jacqueline, nyuma y’uko umugabo we amutaye akajya gusezerana n’undi mugore mu buryo bwemewe n’amategeko, hanyuma inzu babagamo ikaza kugurishwa, uyu mubyeyi asigara acumbikiwe hamwe n’abana bane.

Abaturanyi ba Uwamahoro bavuga uyu muryango wimukiye aho batuye nta kintu bafite baza gukora cyane birabahira barubaka banagura imodoka, ubu bakaba bibaza ukuntu uyu mugore yasohorwa mu nzu yagizeho, bagasaba ko yahabwa ubutabera.

Umuvugizi w’umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya agira uyu mugore inama yo kwiyambaza ubuyobozi bw’akagali bukamurenganura.  

Ibindi byumve muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments