Urukiko
Rukuru rwa Kigali rwaciye Ingabire Victoire Umuhoza ihazabu ya 500,000 Frw,
nyuma yo gusanga ubusabe bwe bwo kwihanangiiriza Inteko y’Abacamanza bushobora
gutinza urubanza aregwamo ibyaha birindwi.
Ingabire
yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru ku wa 8 Nzeri 2026, aho yasabye ko abacamanza
batatu bagomba kuburanisha urubanza rwe bahindurwa.
Ubusabwe bwe
bwanzwe ndetse urukiko rwemeje ko urubanza rwe ruzasubukurwa ku wa 18 Nzeri
2026, nyuma y’uko iburanisha ryari ryarasubitswe mu gihe cyo gutegura
iburanisha ry’ibanze.
Ingabire
akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa
kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo, kugirira nabi ubutegetsi
buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije
kwangisha Leta y’u Rwanda ibihugu by’amahanga, hamwe n’ibindi byaha bifitanye
isano n’uru rubanza.
Urukiko
rwari rwatangiye iburanisha ry’ibanze muri Kamena 2026. Icyo gihe Ingabire
yasabye ko urubanza rutangira nyuma y’igihe gihagije cyo gutegura ubwiregure
bwe, avuga ko hari ibibazo bitandukanye byatumaga atiteguye kuburana.
Yavuze kandi
ko akeneye guhura n’abo bareganwa kugira ngo bafatanye gutegura dosiye, ndetse
agaragaza ko atabashaga kuvugana n’umuryango we wari kumufasha mu bijyanye no
kubona abanyamategeko bamwunganira.
Urukiko
rwamuhaye igihe cyo gutegura ubwiregure, rutegeka ko imyanzuro ye itangwa
bitarenze muri Nyakanga 2026, mbere y’uko iburanisha ry’ibanze risubukurwa muri
Nzeri.
Ku wa 8
Nzeri, ubwo yongeraga kwitaba urukiko, Ingabire yihannye inteko y’abacamanza
bagombaga kumuburanisha.
Ingabire
Victoire ni we washinze ishyaka DALFA-Umurinzi, ritanditswe nk’ishyaka ryemewe
gukorera mu Rwanda. Yafashwe ku wa 19 Kamena 2025, ahita atangira gukurikiranwa
ku byaha bifitanye isano n’amahugurwa yahawe bamwe mu bari abayoboke ba
DALFA-Umurinzi.
Ubushinjacyaha
buvuga ko ayo mahugurwa yari agamije guteza ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi,
mu gihe Ingabire ahakana uruhare mu itegurwa ryayo.
Urubanza rwe
rukomeje gukurikiranwa mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, aho iburanisha ritaha
riteganyijwe ku wa 18 Nzeri 2026.