• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Mudugudu wa Gakamba, Akagari ka Gakamba, haravugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 14 n’umuhungu w’imyaka 16 bavuga ko babana nk’umugore n’umugabo, nubwo bombi bakiri abana.

Aba bana bavuga ko bakundana kandi ko bifuje gukomeza kubana, basaba ko batatandukanywa ahubwo bagahabwa uburenganzira bwo gukomeza kubana kubera urukundo bavuga ko bafitanye.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa w’imyaka 14 amaze igihe aba muri uru rugo hamwe n’uyu muhungu w’imyaka 16, aho bamwe batangiye kumwita umugore nubwo bombi batagejeje ku myaka yemewe n’amategeko yo gushyingirwa.

Ku rundi ruhande, umuyobozi w’ishuri ribanza aba bana bigagamo avuga ko atabafata nk’abarangije amashuri cyangwa abantu bagomba gushinga ingo, ahubwo ko akibategereje nk’abanyeshuri.

Uyu muyobozi avuga ko aba bana bakwiye gukomeza amashuri yabo, kuko kuba bakiri bato bituma uburezi bwabo bugomba gushyirwa imbere.

Ibindi wabireba muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments