• Amakuru / POLITIKI


Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano wa Iran, Mohsen Rezaei, yatangaje ko yagejeje ku Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ubutumwa yahawe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, mu ruzinduko yagiriye i Moscou.

Rezaei yabivuze nyuma y’inama yagiranye na Putin ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, mu ngoro ya Kremlin. Yavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku bibazo by’umutekano w’akarere, cyane cyane uburyo ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bizafatanya mu kubungabunga umutekano intambara imaze kurangira.

Yasobanuye ko ubutumwa yari yahawe na Khamenei bwagombaga kugera kuri Putin vuba bishoboka, ariko ntiyatangaje ibikubiyemo.

Rezaei yavuze kandi ko yagejeje kuri Putin ibyavuye mu nama y’ibihugu bine yabereye i Tehran, ihuza Iran, Pakistan, Turikiya na Arabie Saoudite. Yavuze ko Perezida w’u Burusiya yayishimiye, agaragaza ko ashyigikiye ko ibihugu byo muri ako karere ubwabyo bishyiraho uburyo bwo kwicungira umutekano, aho ibihugu byo hanze byivanga mu bibazo byabyo.

Ati: “Kimwe n’inshuti zacu z’Abashinwa, twemera ko hakwiye kubaho uburyo bw’umutekano bushingiye ku bufatanye bw’ibihugu byo muri aka karere, kandi ibihugu by’amahanga bitagomba kwivanga mu mutekano wako.”

Ubufatanye mu mishinga ya gari ya moshi na gazi

Uretse ibibazo by’umutekano, ibiganiro byabo byanibanze ku mishinga y’ubufatanye mu bukungu n’ingufu.

Rezaei yavuze ko Inama Nkuru y’Umutekano ya Iran yamaze kwemeza amasezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Rasht na Astara, uzubakwa ku bufatanye n’u Burusiya. Yongeyeho ko Minisitiri wa Iran ushinzwe ibikorwa remezo n’ubwikorezi azashyira mu bikorwa ayo masezerano amaze gusinywa.

Yavuze kandi ko impande zombi zaganiriye ku mushinga wo kubaka imiyoboro izatwara gazi iva mu Burusiya ijya muri Iran.

Uyu mushinga ugamije gufasha Iran guhangana n’ibura rya gazi ikenera mu gihugu, ariko kandi ukazayifasha kugeza gazi y’u Burusiya mu bindi bihugu biyikikije.

Ibiganiro mu gihe intambara ikomeje kubangamira umubano wa Iran na Amerika

Uru ruzinduko rubaye mu gihe hakomeje gushakwa inzira yo guhagarika intambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’ibiganiro byerekeye ibihano n’umutekano wo mu Nyanja ya Hormuz.

Rezaei yavuze ko Iran yagejeje kuri Amerika ibisabwa birindwi kugira ngo ibiganiro bya dipolomasi bishoboke, ashimangira ko igihugu cye kitazongera gufungura umuhora wa Hormuz cyangwa gusubukura ibiganiro na Washington ibyo bisabwa bitarubahirizwa.

Ibiganiro bya Putin na Rezaei bigaragaza ko Iran n’u Burusiya bikomeje gushaka kwagura ubufatanye mu bya politiki, umutekano, ubwikorezi n’ingufu mu gihe akarere kugarijwe n’intambara n’umwuka mubi wa dipolomasi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments