• Amakuru / POLITIKI


Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu mezi make ari imbere azegura kuri uwo mwanya, akiyegurira ubuzima bwa Gikristo, avuga ko yamaze kurangiza inshingano Imana yari yaramuhaye.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, Muhoozi yavuze ko igihe cye cyo kuyobora Ingabo za Uganda kiri kugana ku musozo, kandi ko yiteguye gushyikiriza uwo mwanya undi musirikare ubifitiye ubushobozi.

Yagize ati: “Igihe cyanjye cyo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo kiri kugana ku musozo. Nasohoje inshingano zose Imana yampaye. Mu mezi make nzashyikiriza uyu mwanya umusirikare ubifitiye ubushobozi. Nyuma yaho nzegurira ubuzima bwanjye Kristo.”

Nubwo yatangaje ko azegura, Muhoozi ntiyagaragaje itariki nyayo azavira kuri uwo mwanya cyangwa ngo atangaze uzamusimbura.

General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda muri Werurwe 2024, asimbuye General Wilson Mbadi.

Kugeza ubu, nta tangazo ryihariye ry’Ingabo za Uganda (UPDF) ryari ryatangazwa ryemeza cyangwa risobanura gahunda y’irihererekanyabubasha, bityo bikaba bitegerejwe ko inzego zibishinzwe zigira icyo zibivugaho.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments