Umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC/M23 akaba na Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Freddy Kaniki, yatangaje ko umutekano mu gace ka Minembwe, muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wongeye kuzamba, avuga ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zongeye kugota ako gace.
Mu butumwa yatanze mu ijoro ryo ku wa 21 Nzeri 2026, Kaniki yavuze ko Minembwe iri mu bihe bikomeye by’umutekano, ashinja ingabo za Leta ya RDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo, abarwanyi ba FDLR ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga kuba bakomeje ibikorwa bya gisirikare, ibyo avuga ko binyuranyije n’amasezerano y’agahenge n’inzira za politiki byemeranyijweho mu biganiro byabereye i Doha.
Kaniki yavuze ko Kinshasa yahisemo kongera ibikorwa bya gisirikare aho gukomeza inzira y’ibiganiro, avuga ko ibyo bikorwa biri gushyira abaturage ba Minembwe mu kaga.
Yagize ati:“Kinshasa yongereye ibitero, aho gukomeza ibiganiro ndetse ihitamo imirwano, aho gukurikira inzira ya politiki yashyizweho mu biganiro bya Doha.”
Yakomeje avuga ko AFC/M23 yari yaratanze impuruza inshuro nyinshi ku kuba umutekano wa Minembwe ushobora kongera kuzamba, ariko ko ihuriro ryakomeje kuvuga ko ryiyemeje kubahiriza inzira ya politiki yemeranyijweho. Yongeyeho ko, nubwo ibyo byakozwe, Minembwe yongeye kugotwa n’ingabo n’imitwe ishyigikiye Leta ya RDC.
Kaniki yagize ati: “Nubwo twatanze impuruza kenshi, tukiyemeza gukurikira inzira y’amahoro mu buryo bugaragara, Minembwe yongeye kugotwa n’ingabo za Leta n’imitwe bikorana, irimo ingabo z’u Burundi, abacanshuro na FDLR.”
Yavuze kandi ko ibi bikorwa byagize ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, kuko inzira zimwe zifashishwaga n’abaturage bajya kwivuza, gushaka ibiribwa no kujya ku masoko zavugwaho kuba zarafunzwe cyangwa zarahagaritswe. Kaniki yavuze ko ibi binyuranye n’imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Doha, asaba ko ikibazo cy’umutekano w’abaturage gifatwa nk’ikigomba kwitabwaho byihutirwa.
Ati: “Ibi ntibigomba gufatwa nk’ibisanzwe. Iki ni igihe cyo gufata icyemezo gikomeye. Uyu ni umurongo utukura.”
Kaniki yasabye amahanga gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Minembwe no kugira icyo akora mbere y’uko ikibazo cy’umutekano gihinduka ikibazo gikomeye cy’ubutabazi. Yavuze ko AFC/M23 ikomeje gushyigikira inzira ya politiki, ariko ko itazarebera abaturage ba Minembwe bashyirwa mu kaga n’imirwano ikomeje.
Ati: “AFC ikomeje gukurikira inzira ya politiki, ariko ntizarebera abaturage ba Minembwe bashyirwa mu kaga.”
AFC/M23 na Twirwaneho bari baratangaje ko bagaruriye Minembwe n’ibice biyikikije mu ntangiriro za Nyakanga 2026, nyuma y’imirwano yahuje imitwe yitwaje intwaro n’ingabo zishyigikiye Leta ya RDC. Muri ibyo bice harimo Point-Zéro, ahantu hafite akamaro gakomeye mu bijyanye no kugenzura inzira zihuza Minembwe n’utundi duce twa Kivu y’Amajyepfo.
Kugeza ubu, imirwano iravugwa mu bice bikikije Minembwe, cyane cyane hafi ya Point-Zéro, aho ingabo zishyigikiye Leta ya RDC zivugwaho kugaba ibitero bigamije kongera kugenzura utwo duce. Ibi bikorwa byagize ingaruka ku rujya n’uruza rw’abaturage, mu gihe umutekano ukomeje kuba mubi muri ako gace.
Like This Post? Related Posts