Umubyinnyi
w’umunyarwanda, Titi Brown yavuze ko yibaza ko yabaye aretse gutekereza gushaka
kuko atizeye ko hari urukundo n’amahoro bikiba mu ngo.
Ibi
yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ni nyuma
y’ubutumwa bwa Miss Uwase Raissa Vanessa wari umaze kuvuga ko abagabo ari
inyamaswa, abakobwa bakwiye kwigishwa kurwana bakirinda izo nyamanswa.
Mu butumwa
bwa Titi Brown yagize ati "Tutabeshyanye ni iki kirimo kuba mu ngo muri
iyi minsi, bintera ubwoba cyane. Uburibwe, ubugambanyi, abantu bucece barimo
kuririra inyuma y’amarido, Yezu wee! Ntibyoroshye."
Yakomeje
avuga ko yatangiye kugira ubwoba bwo kuba yashaka rero agiye kuba abiretse.
Ati
"Rimwe na rimwe nibaza niba hari amahoro, urukundo bikiba mu ngo. Reka mbe
nitonze gato mbere yo gutekereza gushaka."
Yahise
akomeza avuga ko byakomeye niba bigeze aho batekereje ko bakwiye kwigisha
abakobwa kurwana.
Ati
"Ibaze niba batangiye gusaba ko ababyeyi batangira kwigisha abana babo
b’abakobwa karate kugira ngo bakore ubukwe biteguye."
Like This Post? Related Posts