• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo umwe yapfuye, undi arakomereka nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro mu Karere ka Karongi.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kibingo, mu Kagari ka Gitabura, mu Murenge wa Twumba, mu Karere ka Karongi, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa 23 Nzeri 2026.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Twumba bwamenye iby’iyi mpanuka ahagana saa saba n’igice z’amanywa (13h30), ubwo bwahamagarwaga ko ikirombe cyagwiriye abagabo babiri.

Abagwiriwe n’ikirombe ni Munyampenda Emmanuel w’imyaka 36 y'amavuko, wari utuye mu Murenge wa Rwankuba, wahise apfa, na Niyigaba Fabien w’imyaka 44 y'amavuko, wo mu Murenge wa Gishyita, wakomeretse.

Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Twumba, akaba ari we wasigaye mu nshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa uri mu kiruhuko, yabwiye Igihe ko nyuma yo kumenya ibyabaye, Polisi na RIB bajyanye n’abaturage gutabara no gushakisha abagwiriwe n’ikirombe.

Yavuze ko ikirombe cyari gisanzwe gikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na REDEMI, ariko kikaba cyari kimaze imyaka irenga 15 kidakoreshwa.

Ati: “Ni ikirombe cyahoze gikoreshwa na REDEMI mu myaka irenga 15 ishize, ubu ibiti byari byarahatewe byarakuze. Bagiyeyo kirabagwira. Niyigaba cyamufashe amaguru, abasha kuvamo ni we watanze amakuru. Munyampenda twamukuyemo yamaze gushiramo umwuka.”

Umurambo wa Munyampenda wajyanywe mu Bitaro bya Mugonero, mu gihe Niyigaba wakomeretse ari kwitabwaho n’abaganga muri ibyo bitaro.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Twumba bwongeye gusaba abaturage kwirinda kujya mu birombe bitagikoreshwa no gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko bishobora guteza impanuka no guhitana ubuzima.

Munyampenda Emmanuel, wapfuye muri iyi mpanuka, asize umugore n’abana.

Itegeko Nº 072/2024 ryo ku wa 26 Kamena 2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya 63, riteganya ko umuntu ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo ahamwe n’icyaha, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 25 na miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments