Perezida w’u
Bushinwa, Xi Jinping, yageze i Washington aho yatangiye uruzinduko rwa Leta
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari ubwa mbere mu myaka isaga icumi
agiye muri White House.
Uru
ruzinduko rwa Xi Jinping rufite akamaro gakomeye mu mubano w’u Bushinwa na Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, kuko ari umwanya wo guhura na Perezida Donald Trump,
mu gihe ibihugu byombi bikomeje kugira ibyo bitumvikanaho ku ngingo
zitandukanye.
Xi Jinping
azamara iminsi ibiri muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika aho yageze ku kibuga cy’indege cya Joint Base Andrews ku
mugoroba wo kuri uyu wa , giherereye hafi y’umurwa mukuru Washington, saa 17:40
ku isaha yaho, ari mu ndege ya Air China ya Leta y’u Bushinwa.
Perezida Donald
Trump ubwe yagiye ku kibuga cy’indege kwakira mugenzi we w’u Bushinwa. Kuba
Perezida wa Amerika yaragiye kumwakirira ku kibuga cy’indege bifatwa
nk’ikimenyetso kidasanzwe, kigaragaza uburemere White House iha uru ruzinduko
n’ibiganiro by’abayobozi bombi.
Uru ni rwo
ruzinduko rwa mbere Xi Jinping agiriye muri White House mu gihe kirenga imyaka
icumi. Ubushize yaherukaga muri uyu mwanya mu 2015, ubwo yari yatumiwe na
Perezida Barack Obama wari uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyo gihe.
Kongera
gusura White House kwe bibaye mu gihe umubano hagati y’u Bushinwa na Amerika
ukomeje kuba ingenzi ku bukungu n’umutekano by’isi, ndetse nubwo ibihugu byombi
bikunze kutumvikana ku bibazo bya politiki n’ubukungu.
Ni na bwo
bwa gatatu Xi Jinping na Donald Trump bagiye guhura imbonankubone kuva Trump
agarutse ku butegetsi. Babanje guhura mu nama yabereye i Busan muri Koreya
y’Epfo mu Ukwakira 2025, ndetse bongera guhura i Beijing muri Gicurasi.
Umunsi
w’ingenzi w’uru ruzinduko uteganyijwe ku wa Kane, ubwo Perezida Xi Jinping na
Donald Trump bazahurira muri White House mu biganiro byihariye bigamije
kurebera hamwe ibibazo bikomeje guteza impaka hagati ya Washington na Beijing.
Mu ngingo
biteganyijwe ko bazaganiraho harimo amasezerano y’agahenge mu bucuruzi hagati
y’ibihugu byombi, amakimbirane yo muri Iran, ejo hazaza ha Taiwan ndetse
n’irushanwa hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubwenge buhangano (Artificial
Intelligence).
Ubucuruzi
n’ikoranabuhanga ni bimwe mu bibazo bimaze igihe bitera kutumvikana hagati y’u
Bushinwa na Amerika. Ibihugu byombi kandi bikomeje kutumvikana ku ngingo
zijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi akoreshwa mu ikoranabuhanga, Taiwan
ndetse n’umubano w’u Bushinwa na Iran.
Nubwo
hatitezwe ko ibiganiro by’abayobozi bombi bizavamo impinduka nini kuri buri
kibazo, biteganyijwe ko bazakomeza umwuka mwiza wagiye urangwa mu biganiro
byabo biheruka.
Abayobozi
bombi bagiye bashimangira akamaro ko gukomeza inzira z’itumanaho hagati
y’ibihugu byombi, nubwo Leta zombi zifite politiki zitandukanye cyane ku ngingo
nyinshi.
Ku mugoroba
wo ku wa Kane, Perezida Donald Trump n’umugore we, Melania Trump, bazakira Xi
Jinping n’umugore we, Peng Liyuan, mu ifunguro ry’akataraboneka ryateguwe muri
White House.
Ibi birori
bizaba mu rwego rwo gusubiza urugwiro Trump yahawe ubwo yasuraga Beijing, aho
yakiriwe mu muhango wihariye waranzwe n’ibikorwa byinshi bya Leta ndetse
n’imihango y’icyubahiro.
Uru
ruzinduko rwa Xi Jinping rero ntiruzibanda gusa ku biganiro bya politiki
n’ubukungu, ahubwo ruzanagaragaramo ibikorwa by’umuco n’imihango igamije
gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa
Gatanu, Xi Jinping azasoza uru ruzinduko aherekejwe na Perezida Donald Trump mu
gusura National Archives, ahabikwa inyandiko z’ingenzi z’amateka ya Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, zirimo Itegeko Nshinga rya Amerika n’Itangazo ry’Ubwigenge.
Uru
ruzinduko ruzaba mu gihe Amerika iri kwizihiza imyaka 250 ishize ibonye
ubwigenge, bikaba bizatanga umwanya wihariye wo kwerekana amateka
n’indangagaciro by’igihugu.
Mbere y’iyi
nama, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi
n’Amahanga, Marco Rubio, yashimangiye ko Amerika n’u Bushinwa bafite inshingano
zo gukomeza kuvugana no kugirana ibiganiro ku rwego rwo hejuru, nubwo hari
byinshi batumvikanaho.
Rubio yavuze
ko gukomeza ibiganiro ari ingenzi kugira ngo ibihugu byombi bibashe gucunga
neza ibyo bitumvikanaho no kwirinda ko amakimbirane arushaho gukomera.
Ku ruhande
rw’u Bushinwa, Ambasaderi w’u Bushinwa muri Amerika, Xie Feng, na we yagaragaje
akamaro ko ibihugu byombi kugira icyo yise “ituze ry’ingamba ryubaka.”
Yasobanuye
ko iri jambo atari intero gusa, ahubwo ko ari umuhamagaro usaba ibihugu byombi
gushyira imbaraga mu gukorera mu cyerekezo kimwe, mu gihe bikomeje kugira ibyo
bitumvikanaho.
Uru
ruzinduko rwa Xi Jinping rubaye mu gihe umubano w’ubucuruzi hagati ya
Washington na Beijing usa n’uwatangiye gutera intambwe igana ku ituze, nubwo
hakiri impaka zikomeye ku ngingo zitandukanye.
Muri zo
harimo ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ikoranabuhanga, amabuye y’agaciro y’ingenzi,
ikibazo cya Taiwan ndetse n’umubano w’u Bushinwa na Iran.
Amerika n’u
Bushinwa ni ibihugu bifite ubukungu bukomeye kandi bifite uruhare runini mu
bucuruzi mpuzamahanga. Kubw’iyo mpamvu, uko umubano wabyo uhagaze ushobora
kugira ingaruka no ku bukungu bw’isi.
Uruzinduko
rwa Xi Jinping i Washington rero rukurikiranwa n’amaso menshi, kuko ibiganiro
bye na Donald Trump bishobora kugira uruhare mu cyerekezo cy’umubano w’ibihugu
byombi, ndetse no mu buryo ibihugu byombi bizakomeza gukorana ku bibazo bireba
isi muri rusange.
Nubwo hakiri
itandukaniro rikomeye hagati ya Washington na Beijing, kuba abayobozi bombi
bakomeje guhura no gukomeza inzira z’ibiganiro bifatwa nk’intambwe ishobora
gufasha mu gucunga ayo matandukaniro no gukomeza umubano hagati y’ibihugu
byombi.