Abatuye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe batunguwe n’urupfu rw’umugabo wakoraga akazi k’ubukarani, wasanzwe yapfiriye mu gisambu kiri haruguru y’umuhanda wo mu Mujyi wa Nyamagabe.
Uyu mugabo yasanzwe muri icyo gisambu, aho abamubonye bakeka ko urupfu
rwe rushobora kuba rwaratewe n’ibiyobyabwenge bivugwa ko yari amaze iminsi
anywa.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yemeje iby’uru rupfu, ivuga ko
hakozwe ubutabazi bw’ibanze, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane
icyateye urupfu rwe.
Kugeza ubu, nta cyemezo cy’uko ibiyobyabwenge ari byo byateye urupfu rwe
kiratangazwa, kuko iperereza rigikomeje.
Ibindi birebe muri iyi
Video