Ambasaderi
w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yavuze ko u Rwanda rufata
umutwe wa FDLR nk’ikibazo gikomeye cy’umutekano, ashingiye ku mateka
n’ingengabitekerezo ya Jenoside by’uyu mutwe.
Ambasaderi
Martin Ngoga, yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Nama y’Akanama k’Umuryango
w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano kuri uyu wa 29 Nzeri 2026.
Amb. Ngoga
yashimangiye ko kuba FDLR ari ikibazo gikomeye kibangamiye umutekano ari nayo
mpamvu u Rwanda rushimangira ko ikibazo cya FDLR kigomba gukemurwa mu buryo
bufatika muri gahunda y’amahoro yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira
Demukarasi ya Congo.
Imbere
y'Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, Ambasaderi
Martin Ngoga yagarutse kandi no ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington
hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko
ibyo bigomba kugendana n'inyandiko y’imikorere y’ibikorwa (CONOPS) n’amabwiriza
y’ishyirwa mu bikorwa ryabyo (OPORD) byumvikanyweho, ashimangira ko byamaze
kugena inshingano, uburyo bwo kubishyira mu bikorwa, ingengabihe n’uburyo bwo
kubigenzura.
Ambasaderi
Ngoga yavuze ko izo nshingano zidakwiriye gusubirwamo cyangwa guhindurwa ku
ruhande rumwe, gushyirwaho andi mabwiriza mashya, cyangwa gusimbuzwa
amasezerano yihariye hagati ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro.
Yavuze kandi
ko u Rwanda rubona ko gutegura indi gahunda itandukanye n’ibyemeranyijweho ari
uburyo bwo gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe, bushobora gutuma ikibazo
cy’umutekano gikomeza gukara aho kugikemura.
Ambasaderi
Ngoga yashimangiye ko, ku ruhande rw’u Rwanda, inshingano yo guhagarika guha
ubushobozi FDLR bigomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bufatika, bwuzuye kandi
bushobora kugenzurwa.
Amasezerano
ya Washington yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda mu 2025 akubiyemo, guca intege
no gusenya burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR n'ibindi bikorwa bigamije
kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w'akarere ndetse gukuraho
ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho mu gihe RDC nayo yaba yubahiriza inshingano
zayo z'umutekano.
Like This Post? Related Posts