• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye igifungo cya burundu abagabo batatu bahamijwe kwica Mukeshimana Claudine, umwe muri bo akaba yaraje gutabwa muri yombi nyuma yo kujya kwishyuza amafaranga yari asigaye ku mugambi wo kumwica.

Abakatiwe ni Nyamurinda Théophile w’imyaka 44, wari umugabo wa nyakwigendera Mukeshimana Claudine, Ntawupfabimaze Athanase uzwi nka Kazungu w’imyaka 28, ndetse na Ndagijimana Vincent uzwi nka Mayombora w’imyaka 76 y'amavuko.

Aba bagabo bose bahamijwe icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, bwabereye mu Kagari ka Cyotamakara, mu Murenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyamurinda na Mukeshimana bari barashakanye imyaka 11 ariko bakaza kutabyarana. Nyamurinda yaje gushaka undi mugore, banabyarana, maze Ubushinjacyaha buvuga ko yaje gutegura umugambi wo kwica Mukeshimana kugira ngo abone uko asezerana n’uwo mugore wa kabiri.

Nyamurinda ngo yahise ashaka abantu bamufasha muri uwo mugambi, ari bo Ntawupfabimaze na Ndagijimana.

Ku wa 30 Ukuboza 2023, Nyamurinda na Ntawupfabimaze bari bagiye kunywera mu kabari Mukeshimana na we yakundaga kunyweramo. Nyuma yaho, Mukeshimana yagiye kuryama amaze kunywa inzoga.

Muri iryo joro, Nyamurinda na bagenzi be bageze mu rugo rwa Mukeshimana. Nyamurinda yafunguye urugi akoresheje umusumari, kuko yari asanzwe azi aho yari atuye, barinjira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyamurinda yafashe igitenge akagipfukisha Mukeshimana ku mazuru no ku munwa, mu gihe Ntawupfabimaze yamufataga amaguru, Ndagijimana na we akabamurikira itoroshi. Nyuma yo kubona ko Mukeshimana yapfuye, ngo baramworoshe baragenda.

Icyatumye icyaha kimenyekana nyuma y’imyaka isaga ibiri ni uko ku wa 6 Kamena 2026, Ntawupfabimaze yagiye ku mukuru w’Umudugudu wa Bayi, aho yari atuye, amusaba kumufasha kwishyuza amafaranga Nyamurinda yari akimubereyemo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntawupfabimaze yasabye kwishyuza amafaranga 150.000 Frw, avuga ko Nyamurinda yari yaramwemereye ayo mafaranga kubera uruhare yagize mu kwica Mukeshimana, ariko akaba yari amaze guhabwa 50.000 Frw gusa.

Umukuru w’Umudugudu yahise ahamagara abaturage kugira ngo bafashe gukemura icyo kibazo. Mu biganiro byakurikiyeho, Ntawupfabimaze yabasobanuriye uko ubwicanyi bwakozwe ndetse avuga ko yabukoranye na Nyamurinda na Ndagijimana.

Ni bwo inzego z’umutekano zahise zitangira gukurikirana ibyabaye, maze Ntawupfabimaze, Nyamurinda na Ndagijimana barafatwa.

Mu rukiko, Ntawupfabimaze yemeye ko yagize uruhare mu kwica Mukeshimana, avuga ko yabikoze afatanyije na Nyamurinda na Ndagijimana. Yasabye urukiko kumugabanyiriza igihano.

Nyamurinda we yahakanye uruhare mu bwicanyi, avuga ko atari gutinyuka kwica umugore we. Yasabye ko urupfu rwa Mukeshimana rwaryozwa Ntawupfabimaze, we akagirwa umwere.

Ndagijimana na we yahakanye icyaha, asaba urukiko kumugira umwere.

Urukiko rwasesenguye ubuhamya n’ibindi bimenyetso byatanzwe mu rubanza, rusanga imvugo ya Ntawupfabimaze ijyanye n’ibindi bimenyetso biri mu rubanza. Abapimye umurambo wa Mukeshimana bagaragaje ko yapfuye anizwe.

Mu cyemezo cyafashwe ku wa 26 Kanama 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwahamije Nyamurinda Théophile, Ntawupfabimaze Athanase na Ndagijimana Vincent icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, maze buri wese rumuhanisha igifungo cya burundu.

Abo bagabo uko ari batatu bahise bajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza. Kugeza ubu bafungiye mu Igororero rya Huye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments