Umwaka
urenga urashize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagaritse igice kinini cy’
inkunga ahanini zifashishwaga mu buvuzi no muri gahunda zo kurwanya Virusi
itera SIDA bita VIH.
Amafaranga
yayishyirwagamo yari muri gahunda yiswe ‘President’s Emergency Plan for AIDS
Relief (PEPFAR) yo gufasha abantu kubona imiti igabanya ubukana bw’iriya virusi
mu maraso yabo bityo bakabana nayo igihe kirekire.
Ahanini, iyi
nkunga yatabaraga abatuye Afurika( harimo n’u Rwanda) n’abo mu bihugu bimwe bya
Aziya.
Raporo
iheruka y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo kurwanya SIDA (UNAIDS) yagaragaje
ko kuba imiti irinda kwandura Virusi itera SIDA yo kunyobwa mbere cyangwa nyuma
yo gukora imibonanao mpuzabitsina( mu Cyongereza bayita Pre-Exposure
Prophylaxis PrEP) itakiboneka kubera imyanzuro ya Trump hari abo byashyize mu
kaga.
Trump
yafashe uwo mwanzuro kubera politiki ye yise Make America Great Again (MAGA)
irimo byinshi birimo no kugabanya amafaranga Leta ikoresha muri byinshi
byiganjemo inkunga itera amahanga.
Ikigega
cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, kiri mu byahise
bihagarika imirimo byakoreraga mu bihugu bya Afurika n’ahandi ku isi kandi
amafaranga yacyo yagiriraga akamaro inzego z’ubuzima n’izindi.
Mu gushaka
kumenya ubukana bw’iki kibazo nyuma y’umwaka urenga gato gitangie, Taarifa
Rwanda yaganiriye n’abafite ubwandu bwa SIDA batubwira niba hari igabanuka
babonye mu bwinshi cyangwa mu bwiza bw’imiti bahabwaga.
Mukandekezi
Beatha w’imyaka 40 wo mu Mudugudu Intangarugero mu Kagari ka Rango – B mu
Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye ni umwe muri bo.
Avuga ko
igihugu gikora uko gishoboye iyo miti ntibure.
Ati: “Nta
munsi n’umwe nari najyayo ngo bambwire ngo imiti yabuze kereka kera [ mu myaka
ine ishize ] ubwo nari nkiri ku bwoko bubiri bw’iyo nafataga. Icyo gihe ubwo
nasangaga ubwoko bumwe budahari, nasubiraga yo bakabumpa ariko ubu igihe cyose
iyo ngiye yo ndayibona .”
Uyu mubyeyi
w’abana babiri umaze hafi imyaka icumi yanduye avuga ko akibimenya yabayeho
nabi, ahangayikiye ko abandi bazabimenya bakamuha akato.
N’ubwo imiti
yari ihari, ubwinshi bw’abari bayikeneye bwamuteraga kumva ko hari ubwo yazajya
kuyifata akayibura.
Mu gihe
amaze ayifata, we avuga ko atigeze ayibura cyangwa ngo imuhende.
Beatha
asanzwe afatira imiti ku bitaro bya Kaminuza bya CHUB biri mu mujyi wa Huye.
Ibi kandi
abihurizaho na Jerémie Nyirinkwaya akaba umujyanama w’ubuzima muri uyu
Mudugudu.
Avuga ko nta
mpinduka zidasanzwe zigeze zibaho mu buryo abanduye SIDA bagerwaho n’izi
serivisi z’ubuvuzi.
Ati:
“Nshingiye ku bo nganira nabo kuko dukorana umunsi ku munsi bakananyereka
abadafata imiti nkabaganiriza, nta wigeze ambwira ko yaba yaragiye kwa muganga
nk’uko bisanzwe ngo abure imiti cyangwa atinde kuyihabwa bitewe nuko idahari.”
Hari
igabanuka ryabaye
Ku rundi
ruhande, Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta [Rwanda NGO Forum ] ryemeza
ko nubwo ‘nta kibazo kinini kandi gikomeye’ cyabaye mu itangwa ry’iyi miti,;
kuva izo nkunga zahagarara habaye igabanuka rikomeye rya bimwe mu bikoresho
byifashishwa na benshi bari mu byiciro by’abaturage bafite ibyago byinshi byo
kwandura by’umwihariko urubyiruko birimo udukingirizo.
Ibindi
bikoresho byabuze ni amavuta abakora imibonano mpuzabitsina babihuje bakenera
bita ‘Lubricants’, hakiyongeraho ko n’amikoro yo gutegura ngo gukora
ubukangurambaga bwo kwikingira ngo abantu batanduzanya yagabanutse.
Umuyobozi
muri Rwanda NGOs Forum ushinzwe ibikorwa( Program Manager) yabwiye Taarifa
Rwanda uko iki kibazo kifashe.
Ati:
“Ibijyanye nuko abantu babona imiti ntekereza ko nta mpinduka zabayeho ahubwo
wenda navuga ko ingaruka zabayeho mu buryo bw’ubwurinzi ndetse bimwe mu
bikoresho byakoreshwaga na benshi mu rubyiruko byagabanutse cyangwa se
binashira ku isoko. Ariko mu kijyanye no kwivuza ho nta kibazo cyabayemo.”
Ubuyobozi
bw’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, nta
makuru kuri iyi ngingo bwaduhaye.
Dr. Gisèle Mujawamariya
wari umuyobozi w’agateganyo w’ishami rya RBC rishinzwe kurwanya SIDA mu
Ugushyingo 2025 yabwiye The New Times ko nta kibazo cy’imiti igabanya ubukana
bwa SIDA igihugu cyari gifite.
Yagize ati:
“Ducungira hafi uko ububiko bw’iyo miti buhagaze kandi igihugu kiyihagijeho.”
Gahunda ya
PEPFAR yari ifite uruhare rukomeye cyane mu kuvura HIV mu Rwanda.
Isesengura
ryasohotse mu 2026 rivuga ko PEPFAR yateraga inkunga ingana hafi ya 50% y’iyo
miti urebye uko imibare yari imeze mu mwaka wa 2023–2024.
U Rwanda
rushaka kubaka ubushobozi bwatuma abaturage barwo bakomeza kubona iyo miti
n’iyo nkunga ya Amerika yakomeza kuganywa cyangwa igakurwaho burundu.
Like This Post? Related Posts