Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burakurikirana abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo wo mu Karere ka Nyanza, umwe muri bo akaba ashinjwa guha mugenzi we Frw 300,000 ngo bafatanye kwica murumuna we.
Ku wa 6 Ukwakira 2026, Urukiko
rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwaburanishije urubanza ku ifungwa
n’ifungurwa ry’agateganyo rya Shumbusho Marc na Habimana Schadrack uzwi nka
Kazungu, mukuru wa nyakwigendera Habanabashaka Janvier.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu gicuku
cyo ku wa 17 Nzeri 2026, Habanabashaka yasanzwe yapfiriye mu mukingo wo mu
Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Gacu, Umurenge wa Rwabicuma. Ngo nta gikomere
cyagaragaraga ku mubiri we.
Ubushinjacyaha buvuga ko iperereza
ryakozwe n’Ubugenzacyaha ryagaragaje ko Habanabashaka yaba yarishwe na
Shumbusho, afatanyije na mukuru we Habimana.
Buvuga ko mbere y’urupfu rwe,
Habanabashaka yari yasangiye inzoga na Shumbusho mu kabari, nyuma bagataha. Ngo
bageze mu nzira, Shumbusho yafatanije na Habimana, bakamuniga kugeza apfuye.
Ubushinjacyaha buvuga kandi ko
Habimana yari yasezeranyije Shumbusho Frw 300,000 nk’igihembo cyo kumufasha
kwica murumuna we.
Ngo Habanabashaka na mukuru we
bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku nzu yari yaravuguruwe na
Habimana, nyakwigendera akaba yarayibagamo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko muri iki
cyiciro bushingira ahanini ku mvugo Shumbusho yatanze mu iperereza, aho
yashinjaga Habimana ko bafatanyije kwica Habanabashaka. Bwongeyeho ko
hategerejwe ibindi bimenyetso bya gihanga ndetse n’uko iperereza rigikomeje.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko
bombi bafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Mu rukiko, Shumbusho yemeye ko ari
we wishe Habanabashaka, ndetse asaba imbabazi. Icyakora, yahakanye ibyo yari
yarabwiye Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, aho yari yavuze ko yafatanyije na
Habimana.
Shumbusho yavuze ko ubwo yari kuri
Sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi ari bwo yavuze ko yafatanyije na Habimana, nyamara
ngo atari ukuri.
Yasobanuye ko yishe Habanabashaka
nyuma y’amakimbirane yabaye hagati yabo ubwo bari bataha, avuga ko yari
yaturutse ku nzoga y’urwagwa bari bafite. Yemeje ko yamunize ari wenyine kandi
ko nta wundi wamufashije.
Shumbusho kandi yabwiye urukiko ko
nyuma yo kugera kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana, bagenzi be bari bafunganywe
bamugiriye inama yo kudakomeza gushinja umuntu utazi iby’urupfu rwa
nyakwigendera.
Habimana Schadrack yahakanye
kugira uruhare mu rupfu rwa murumuna we. Yavuze ko yamenye ko yapfuye mu
gitondo, ubwo yahamagazwaga kugira ngo ajye gutanga amakuru, ariko ngo yahise
atabwa muri yombi.
Umwunganizi we, Me Célestin
Nshimiyimana, yabwiye urukiko ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma umukiliya we
afungwa by’agateganyo.
Yavuze ko, hashingiwe ku byo
Shumbusho yemeye imbere y’urukiko, ari we wenyine wagize uruhare mu rupfu rwa
Habanabashaka, bityo ibyo yavuze ko Habimana atabigizemo uruhare bikwiye
kwitabwaho.
Me Nshimiyimana kandi yavuze ko
ababyeyi ba nyakwigendera batigeze barega Habimana, kuko ngo bari bazi ko nta
kibazo yari afitanye na murumuna we.
Umucamanza yamusubije ko kuba
umubyeyi atarega undi mwana we bidahita bivuga ko nta ruhare yagize mu rupfu
rw’undi, avuga ko umubyeyi utabura abana babiri atakwishimira ko umwe apfa undi
agafungwa.
Me Nshimiyimana yasabye urukiko
gufungura umukiliya we, avuga ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma afungwa
mbere y’uko urubanza ruburanishwa mu mizi.
Urukiko rwavuze ko ruzatangaza icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa
ry’agateganyo ry’abaregwa ku itariki ruzagena.