• Amakuru / POLITIKI


Imvura nyinshi yateje imyuzure mu bice bitandukanye by’umujyi wa Dakar muri Senegal, aho imihanda n’amazu byuzuyemo amazi nyuma y’uko mu bice bimwe hagwaga imvura irenga milimetero 100.

Amashusho yerekana imodoka zagagariye mu mazi menshi, abaturage bambuka mu mihanda yuzuyemo amazi ndetse n’abatabazi bakurura ubwato bwifashishwa mu gutabara. Hari n’imiryango yagaragaye ivoma amazi mu ngo zabo.

Umwe mu baturage bibasiwe n’uyu mwuzure, Mostapha, yavuze ko amazi yabatunguye mu masaha y’ijoro, ku buryo bamwe babyutse saa munani z’ijoro kugira ngo bayavome mu mazu.

Guverinoma ya Senegal yashyizeho gahunda y’ubutabazi bwihutirwa mu karere ka Dakar ndetse ishyiraho komite ikurikirana uko ibintu bimeze, mu gihe hateganyijwe ko imvura ishobora gukomeza kugwa. Abayobozi bavuga ko imvura nyinshi imaze guteza impfu n’imvune mu bice bitandukanye by’igihugu.

Minisitiri w’Amazi n’Isuku, Cheikh Tidiane Dieye, yavuze ko mu bice byinshi haguye imvura irenga milimetero 100, bigatuma imiyoboro y’amazi idashobora kuyayobora yose.

Yavuze ko imiyoboro imwe itagenewe kwakira amazi menshi nk’ayo, ndetse ko hari aho iba yarazibye kubera imyanda n’ibindi bintu. Yavuze kandi ko impinduka z’ikirere zigira uruhare mu guhindura imiterere y’imvura.

Abaturage banagaragaje impungenge ku bijyanye n’ibikorwa remezo bya Dakar, bavuga ko umujyi ufite ibibazo birimo imiyoboro y’isuku idahagije, ubucucike, urujya n’uruza rw’imodoka ndetse n’ibindi bibazo by’imibereho.

Imibare yatangajwe n’itangazamakuru rya Leta muri Senegal igaragaza ko mu masaha 24, Dakar-Yoff hagaragaye imvura ingana na 138 mm, mu gihe i Rufisque hagaragaye 142 mm.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments