Umuhanzi
w’Umunya-Nigeria Oyinkansola Sarah Aderibigbe, uzwi cyane ku izina rya Ayra
Starr, yavuze ko yatandukana n’umukunzi we bari mu mubano ukomeye mu gihe yaba
abonye undi musore amukurura kurushaho.
Ayra Starr
yabivuze ubwo yasubizaga umugore wari wamubajije ikibazo cy’umubano w’urukundo,
kuri gahunda y’ibiganiro yitwa “Ask Ayra Starr”, aho uyu mugore yari afite
urujijo ku bijyanye no gukomeza umubano yari asanzwe arimo cyangwa gukurikira
undi muntu.
Uyu
muhanzikazi yavuze ko aramutse ari we uri muri icyo kibazo, yahitamo
gutandukana n’umukunzi we usanzwe mbere yo gutangira undi mubano, aho gukomeza
gukundana n’abantu babiri icyarimwe.
Yasobanuye
ko ari ngombwa ko umuntu abanza gufata umwanya wo kwitekerezaho no kumenya neza
amarangamutima ye mbere yo gufata icyemezo.
Ati: “Niba
ndi mu mubano ukomeye n’umusore, hanyuma nkabona undi musore unkuruye
kurushaho, natandukana n’uwo ndi kumwe aho gukundana na bombi icyarimwe. Ntabwo
ntekereza ko ushobora gukunda abantu babiri icyarimwe. Ntekereza ko ukwiye
gufata umwanya wo kuba wenyine kugira ngo ubashe kumenya neza icyo ushaka.”
Ibi Ayra
Starr yabivuze mu rwego rwo gusubiza ikibazo cy’umufana wari wugarijwe
n’ikibazo cyo guhitamo hagati y’umukunzi usanzwe n’undi muntu mushya wari
watangiye kumukurura.
Ubu butumwa
bwe bwibanze ku kuba umuntu akwiye gufata icyemezo gisobanutse mu gihe
amarangamutima ye ahindutse, aho gukundana n’abasore babairi icyarimwe
Like This Post? Related Posts