• Amakuru / POLITIKI


Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko igihugu kiri mu kaga gakomeye, ashinja ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kunanirwa gukemura ibibazo by’umutekano, imiyoborere n’ubumwe bw’abaturage. Yavuze ko mu minsi iri imbere azatangaza icyerekezo n’ingamba abona ko byafasha igihugu kuva mu bibazo kirimo.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku Banyekongo ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026. Muri ubwo butumwa, Kabila yanenze imiyoborere y’ubutegetsi buriho, nubwo atigeze avuga Perezida Tshisekedi mu izina.

Kabila yavuze ko inama n’ibyifuzo yatanze ku wa 23 Gicurasi 2025, birimo ingamba 12 yise “thérapie de choc”, zigamije guhangana n’ibibazo by’igihugu, zitahawe agaciro. Yongeyeho ko kuva icyo gihe, ibibazo RDC ifite byakomeje kwiyongera aho kugabanuka.

Yavuze ko ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2001, igihugu cyari cyarashegeshwe n’ibibazo bikomeye, ariko ko igihe yavaga ku butegetsi muri Mutarama 2019 yari yaragisize cyongeye kwishyira hamwe kandi umutekano ukaba warasubiye mu bice byinshi byacyo.

Ku bwe, RDC yagiye itakaza amahame ya demokarasi n’imikorere ikwiye igihugu kigendera ku mategeko, ubutegetsi bukarushaho gushingira ku bushake bw’umukuru w’igihugu. Yagereranyije imiyoborere y’ubu n’ubwa Ivan le Terrible, umwami w’u Burusiya uzwi mu mateka kubera ubutegetsi bwe bw’igitugu.

Kabila yavuze kandi ko ubumwe bw’Abanyekongo bwangiritse, hakiyongeraho amakimbirane ashingiye ku ndangamuntu, umutekano muke n’intambara bikomeje guhungabanya igihugu.

Yashinje ubutegetsi kunanirwa gukemura ikibazo cy’umutekano

Ku bijyanye n’umutekano, Joseph Kabila yashinje ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi gukomeza intambara avuga ko butagaragaza ubushake cyangwa ubushobozi bihagije byo kuyitsinda.

Mu bibazo yagarutseho harimo kutubahirizwa kw’agahenge kasinyiwe i Doha, imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, ndetse n’ibitero yavuze ko byibasira abasivili.

Yamaganye kandi ibyo abona nk’ukwirengagiza ibikorwa bitandukanye byari bigamije kugarura amahoro, byateguwe n’imiryango yo mu karere no ku rwego rw’Afurika. Muri byo harimo ibyatangijwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Yavuze ko n’ibitekerezo byatanzwe n’inzego z’amadini, zirimo Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika muri RDC (CENCO) n’Itorero ry’Abaporotesitanti (ECC), bitahawe agaciro gakwiye.

Mu kunenga uko ubutegetsi bukemura ibibazo by’igihugu, Kabila yagize ati: “Mu gihe cy’ibibazo, ntibushaka igisubizo, ahubwo bushaka ko abandi babugandukira.”

Yamaganye ifungwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibitekerezo byo guhindura Itegeko Nshinga

Joseph Kabila yanenze ibyo yise ukwiyongera gukabije kw’ifungwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abarwanashyaka, abanyamakuru n’abandi baharanira uburenganzira bw’abaturage.

Yagaragaje kandi impungenge ku bwicanyi yavuze ko budahanirwa, ruswa n’ibindi bibazo bifitanye isano n’imiyoborere y’igihugu.

Ku bijyanye na politiki, Kabila yanenze ibyifuzo byo guhindura Itegeko Nshinga, avuga ko kuba Inteko Ishinga Amategeko yarasubukuye ibikorwa bijyanye n’itegeko rigenga referandumu ari kimwe mu bimenyetso by’iyo gahunda.

Yagarutse kandi ku masezerano RDC yagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi, avuga ko atari yo yakwishingikirizwaho mu gukomeza ubutegetsi buriho. Yasobanuye ko ayo masezerano ashingiye ku ihame ry’uko Leta ikomeza kubaho n’iyo ubuyobozi bwayo bwahinduka.

Kabila yateguje gutangaza icyerekezo cye kuri RDC

Mu gusoza ubutumwa bwe, Joseph Kabila yashimangiye ko abona RDC iri mu kaga, avuga ko abaturage b’iki gihugu bageze mu gihe gikomeye gisaba gufata ibyemezo bizagira ingaruka ku mateka yabo.

Yatangaje ko mu masaha, iminsi n’ibyumweru biri imbere azasobanura icyerekezo cye n’ingamba abona ko zikwiye gufatwa kugira ngo RDC ikemure ibibazo byugarije igihugu.

Icyakora, mu butumwa bwe, Kabila ntiyigeze agaragaza mu buryo burambuye ingamba nshya azatangaza cyangwa igihe nyacyo azazitangariza.

Ibi abitangaje mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano, amakimbirane ya politiki n’impaka ku cyerekezo cy’imiyoborere y’igihugu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments