Perezida wa
Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, yatangaje ku wa Gatanu ko uwahoze ari Perezida
w’iki gihugu, Jacob Zuma yayanywe mu bitaro
Ramaphosa yatangarije
igitangazamakuru cya Leta cya SABC, ati: “Perezida Jacob Zuma yajyanywe kwa muganga
nyuma y’uko ubuzima bwe butari umeze neza ariko ubu ari kwitawaho n’abaganga
Ramaphosa yakomeje agira ati: “Tumwifurije gukira vuba,
turizera ko azasubirana imbaraga, agakira kandi agakomeza gukorera abaturage ba
Afurika y’Epfo mu buryo ubwo ari bwo bwose bushoboka.”
Ibinyamakuru
bitandukanye byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko ku wa Gatatu Jacob Zuma
yajyanywe mu modoka itwara abarwayi (ambulance) ku ivuriro riri mu mujyi wa
Pietermaritzburg, mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Jacob Zuma,
uyobora ishyaka rya MK, yari ategerejweho kugira uruhare rukomeye mu myiteguro
yo gutangiza gahunda y’ishyaka ijyanye n’amatora, mu mujyi wa Mbombela.
Nubwo
abayobozi b’ishyaka rye batangaje ko ari gukorerwa isuzuma risanzwe ry’ubuzima
kandi ko ameze neza mu byiyumvo, kugeza ubu ntiharamenyekana niba azitabira
ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe mu minsi iri imbere.
Muri ibyo
bikorwa harimo igikorwa cyo kwiyamamaza giteganyijwe mu gace ka Mtooba ku wa 18
Ukwakira.
Zuma ni umwe
mu bantu bakomeye bagaragara mu bikorwa by’ishyaka rya MK, kandi kwitabira kwe
ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeje gukurikiranwa cyane uko amatora y’inzego
z’ibanze agenda yegereza.
Like This Post? Related Posts