• Amakuru / MU-RWANDA

Inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Musanze rizwi nka Goico, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, yibasira amagorofa yo hejuru y’iyi nyubako, ahakorera abadozi n’abacuruza imyenda ya caguwa.

Amakuru yatanzwe n’abaturage bari hafi y’iri soko agaragaza ko umuriro watangiye ahagana saa cyenda n’igice kugeza saa kumi z’amanywa, ukomoka mu gice cyo hejuru cy’inyubako. Icyakora, icyawuteye nticyari cyamenyekana mu gihe inkongi yari igikomeje.

Umwe mu baturage bari mu Mujyi wa Musanze yabwiye Imirasire.com ko umuriro watangiriye mu igorofa rya gatanu, ukomeza gukwirakwira, bituma abantu bari muri iyi nyubako bahita bayisohokamo.

Undi muturage yavuze ko igice cyibasiwe cyane ari icyo hejuru, ahakorera abadozi n’abacuruza imyenda ya caguwa.

Yagaragaje ko abari bafite ibikorwa by’ubucuruzi muri icyo gice bahangayikishijwe n’igihombo bashobora guhura na cyo, bitewe n’uko umuriro watangiye gukwira batarabona uko bakiza ibicuruzwa byabo.

Kugeza saa kumi n’igice z’amanywa, umuriro wari ukigaragara mu magorofa ya kane n’iya gatanu, mu gihe Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kuzimya inkongi ryari rikomeje ibikorwa byo guhangana na wo.

Undi muturage yavuze ko umuriro wari wagabanyutseho gato, nubwo wari utarazima burundu.

Yongeyeho ko umuvundo wabayeho ubwo abantu basohokaga muri iyi nyubako ushobora kuba watumye hari abakomereka, cyane ko mu gace kari hafi y’iri soko hagaragaye amabulansi arenze imwe.

Isoko rya Musanze rizwi nka Goico ryubatswe mu 2017 na sosiyete ya GOICO (Gorilla Investment Company), ihuriyemo abikorera 89 bo mu Karere ka Musanze. Ryatwaye amafaranga agera kuri miliyari 7,5 Frw mu iyubakwa ryaryo.

Iyi nyubako igizwe n’amagorofa akorerwamo ubucuruzi butandukanye, burimo kugurisha imyenda, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bicuruzwa. Harimo kandi amabanki n’amaguriro manini azwi nka za supermarkets.

Amakuru agaragaza ko muri iri soko hakoreramo abacuruzi n’abandi bakora ibikorwa by’ubucuruzi basaga 1.550, mu gihe buri munsi ryakira abantu bagera ku bihumbi 25.

Kugeza ubu ntibiramenyekana icyateye iyi nkongi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments