Dafroza
Mukarumongi Gauthier, waharaniye ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera,
yasezeweho bwa nyuma ku wa 12 Ukwakira 2026, mu Mujyi wa Reims mu Bufaransa.
Dafroza
yitabye Imana ku wa 3 Ukwakira 2026, asiga amateka akomeye mu rugamba rwo
kurwanya umuco wo kudahana abagize uruhare muri Jenoside, umurimo yafatanyijemo
n’umugabo we, Alain Gauthier.
Umuhango wo
kumusezeraho bwa nyuma wabereye muri Kiliziya ya Saint-André i Reims mu
gitondo, hakurikiraho kumushyingura nyuma ya saa sita. Witabiriwe n’abagize
umuryango we, inshuti ndetse n’abayobozi batandukanye.
Ambasaderi
w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yihanganishije umuryango wa
Dafroza, agaragaza ko u Rwanda rutazibagirwa uruhare rukomeye yagize mu
guharanira ubutabera bw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagejeje ku
bari bitabiriye uyu muhango ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, wihanganishije
umuryango wa Dafroza, inshuti ze ndetse n’abo bakoranye mu bikorwa byo
guharanira ubutabera.
Perezida
Kagame yagize ati “Mu izina rya Guverinoma n’Abanyarwanda, no ku giti cyanjye,
nihanganishije cyane umuryango we, inshuti ze n’abagize amahirwe yo gukorana na
we. Aruhukire mu mahoro.”
Umukuru
w’Igihugu yashimangiye ko Dafroza azahora mu mitima y’Abanyarwanda kubera
umuhate n’ubwitange yagaragaje mu rugamba rwo kugeza mu butabera abagize
uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Dafroza
azaduhora ku mutima ku bw’umuhate udasubira inyuma yagize mu kurwanya umuco wo
kudahana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu myaka
irenga 30, yiyeguriye atizigama gusubiza agaciro abazize Jenoside
n’abarokotse.”
Perezida
Kagame yavuze ko u Rwanda rushimira byimazeyo umurimo ukomeye Dafroza yakoze,
agaragaza ko uzakomeza binyuze mu muryango CPCR yashinze afatanyije n’umugabo
we, Alain Gauthier. Yashimangiye kandi ko ubwitange bwe ari urugero rwiza ku
Banyarwanda no ku bazabakomokaho.
Dafroza
yavukiye muri Perefegitura ya Butare mu 1954. Yamenyanye na Alain Gauthier ubwo
yari umwarimu mu Rwanda, nyuma baza gushyingiranwa mu Bufaransa, babyarana
abana batatu.
Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Dafroza ari mu Bufaransa, ariko imusigira
igikomere gikomeye, kuko yiciwemo abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.
Aya mateka
yamubereye imbarutso yo kwiyemeza guharanira ubutabera ku bazize Jenoside. Mu
1996, we n’umugabo we batangiye ibikorwa byo gushakisha no gukurikirana
abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bari barahungiye mu Bufaransa.
Mu 2001,
bashinze umuryango uharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe
Abatutsi bagezwa imbere y’ubutabera, uzwi nka CPCR.
Uyu muryango
wakusanyaga amakuru ku bantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bihishe mu
Bufaransa, ugashaka ibimenyetso n’ubuhamya ku byaha bakekwagaho, hanyuma
ukabishyikiriza inzego z’ubutabera kugira ngo hakorwe iperereza n’ababifitiye
ububasha bakurikiranwe.
Imyaka
irenga 30 Dafroza na Alain bamaze muri uru rugamba yatumye baba mu bantu
b’intangarugero mu guharanira ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside batabonerwa
ubuhungiro bwo kudahanwa.
Ku wa 18
Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame yabambitse Impeta y’Igihango, nk’ishimwe
ry’uruhare rwabo mu guteza imbere ubufatanye no guharanira ubutabera.