• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Papa Léon XIV, uyobora Kiliziya Gatolika ku isi, yajyanywe mu bitaro bya Agostino Gemelli biherereye i Roma mu Butaliyani, aho ateganyijwe kubagwa kugira ngo akurwemo ikibyimba gito kiri mu bihaha.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Vatikani, Papa Léon XIV azabagwa kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita, abagwe n’itsinda ry’abaganga b’inzobere mu kubaga igituza riyobowe na Porofeseri Stefano Margaritora.

Iki kibyimba cyagaragaye mu isuzuma ry’ubuzima aherutse gukorerwa. Amakuru yatangajwe na Vatikani avuga ko cyagaragaye hakiri kare kandi kiri ahantu hamwe mu bihaha.

Biteganyijwe ko Papa Léon XIV azamara hafi icyumweru mu bitaro nyuma yo kubagwa, mu gihe abaganga bazaba bakurikirana uko ameze.

Kubera iyi gahunda yo kwivuza, ibikorwa bye bimwe na bimwe yari ateganyijwe kwitabira byahagaritswe cyangwa bihindurirwa gahunda.

Amakuru arambuye ku uko kubagwa byagenze n’uko ubuzima bwe buhagaze yari ategerejwe gutangazwa na Vatikani nyuma y’igikorwa cyo kumubaga.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments