• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza  banasangira n'ifunguro rya saa sita abayobozi bakomeye mu mikino y’imodoka, abashoramari n’abafatanyabikorwa, nyuma y’itangazwa rya gahunda yo kuzakira mu Rwanda isiganwa rikomeye rya Formula 1 African Grand Prix.

Uwo musangiro  wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Mohammed Ben Sulayem, Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), na Stefano Domenicali, Perezida wa Formula 1.

Hanitabiriye kandi abayobozi b’ibigo by’abikorera bakomeye ku mugabane wa Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’imikino y’isiganwa ry’imodoka.

Uwo musangiro wabaye 111 nyuma y’itangazwa ry’uko u Rwanda ruzakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, gahunda ishobora kongera kugaragaza igihugu ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye na siporo, ubukerarugendo n’ishoramari.

Formula 1 ni imwe mu mikino y’imodoka ikurikirwa cyane ku isi, ikurura abafana, ibigo by’ubucuruzi, abashoramari n’abakerarugendo baturutse mu bihugu bitandukanye.

Kuba u Rwanda rwaratangaje ko ruzakira iri siganwa bishobora gutanga amahirwe yo kumenyekanisha igihugu no gukurura ibikorwa by’ubukungu bifitanye isano na siporo.

Uruhare rw’abikorera n’abafatanyabikorwa mu mikino y’imodoka na rwo rushobora kuba ingenzi mu gutegura ibikorwa bikomeye nk’ibi, bisaba ubufatanye mu bijyanye n’ibikorwaremezo, ishoramari, ubwikorezi, kwakira abantu  baturutse imihanda yose y'isi 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments