Senateri
Evode Uwizeyimana yasabye abanyarwanda baba muri Canada no mu bindi bihugu,
kwirinda no kurinda abana babo amakuru agoreka ukuri ku bibera mu Rwanda kandi
bakagira n’uruhare mu kubanyomoza.
Yabibwiye
abanyarwanda barenga 1200 bitabiriye Ihuririro ry’abanyarwanda ry’iminsi 2
ryabereye i Otawa muri Canada tariki 10-11 Ukwakira 2026, rizwi nka “Rwanda
Convention.”
Senateri
Evode wari uyoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye iri huriro, yashimye uburyo
abanyarwanda baba muri Canada bunze ubumwe, agaruka ku mateka u Rwanda
rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anabasaba kwirinda amakuru agoreka
ayo mateka n’avuga ibinyoma ku Rwanda.
Yagize ati
“By’umwihariko, guhakana cyangwa gupfobya Jenoside ntibigomba gufatwa nk’impaka
zisanzwe cyangwa itandukaniro ry’ibitekerezo. Amateka aratwigisha ko amagambo
ashobonora kubaka, ariko ashobora no gusenya.”
Yakomeje
agira ati “Ni inshingano yacu twese kurinda ukuri, kukwigisha abakiri bato, no
kwanga icyagarura amacakubiri aho twaba turi hose. Ikindi dusaba abanyarwanda
batuye muri Canada cyangwa mu mahanga muri rusange, ni ugutanga umusanzu.
Gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda, ntibisaba kuba uri mu Rwanda.”
Senateri
Uwizeyimana yanagaragaje ko abajya mu mahagnga bajyanwa no guhaha, bazirikana
ko bahahira Igihugu, kibitezeho kuzazana ubwenge ndetse n’ubushobozi bahakura,
mu gutanga umusanzu wabo mu bubaka Igihugu, haba mu bitekerezo n’ishoramari.
Yavuze ko
nawe yahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kwitabira Rwanda Day yabereye i Toronto
muri Canada mu 2013, aho Perezida Kagame yahamagariye Abanyarwanda baba mu
mahanga bafite ubumenyi n’ubushobozi bw’amafaranga gutaha bakagira uruhare mu
iterambere ry’Igihugu.
Senateri
Evode yagize ati “Perezida mu ijambo rye yaravuze ngo hari abantu bari aha,
hari abahashye ubwenge, hari abahashye amafaranga. Abo byiciro bibiri
turabashaka, muze dufatanye.”
Kuri iyi
nshuro, Ihuriro “Rwanda Convention 2026” ryateguwe n’Ihuriro ry’Abanyarwanda
baba muri Canada (RCA-Canada) ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda, ryahurije
hamwe abanyarwanda barenga 1,200 baturutse muri Canada, Amerika, u Rwanda n’u
Burayi.
Perezida
w’Ihuriro ry’abanyarwanda baba muri iki gihugu, Alain Patrick Ndengera
yasobanuye ko iri hurira ryahawe insanganyamatsiko iganisha ku gusigasira
umurage w’u Rwanda.
Ati “Iyo
tuvuze umurage ntabwo biba bivuze amateka yashize gusa, biba bivuze
indangagaciro zacu z’ibanze zitubumbatiye: agaciro, ubupfura n’ubumwe. Uyu
murage ntabwo uwo kujya gushakira gus amu nzu ndangamurage, ahubwo ni umurage
uturanga, uturimo kandi tugendana buri munsi.”
Yakomeje
agira ati “Kuri twe dutuye muri diaspora ya Canada na Amerika, uwo murage twioyemeje
gukomeza kuwusigasira ugashinga imizi muri twe, no mu badukomokaho.”
Ambasederi
Prosper Higiro uhagarariye u Rwanda muri Canada, yavuze ko iri huriro rifite
akamaro kuko rituma abanyarwanda basigasira indangagaciro n’isano bafitanye n’u
Rwanda.
Ati “Kimwe
mu byo iri huriro rigamije, ni ugukomez akubaka umuryango w’abanyarwanda mueri
Canada, abawugize bakarushaho kumenyana, gukomez