• Amakuru / MU-RWANDA

U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa ryo gusiganwa mu modoka rizwi nka Formula 1 African Grand Prix , mu gihe cy’imyaka 10 kuva mu 2030.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026, mu muhango wabereye muri BK Arena wahurije hamwe abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye, wasinyiwemo ayo masezerano yemerera u Rwanda kuzakira iri rushanwa.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stephano Domenocali ndetse n’umuyobozi w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem.

Iri rushanwa ryari rimaze imyaka 33 ritabera ku mugabane wa Afurika, dore ko ryaherukaga mu 1993 ribera muri Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame yavuze ko ari ibyishimo n’ishema ku Rwanda kuba rwaratoranyijwe kwakira iri rushanwa, ashimira ubuyobozi bwa Formula 1 n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) icyizere n’ubufatanye byagaragaje muri uyu mushinga.

Yagize ati: “Ni icyubahiro n’ishema ku Rwanda kuba rwaratoranyijwe nk’igihugu kizakira isiganwa rya Formula 1 muri gahunda y’amasiganwa ategurwa buri mwaka.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko uyu mushinga utagamije kubaka gusa ibikorwa remezo bizifashishwa muri iri rushanwa, ahubwo ugamije no gushyiraho uburyo burambye bw’ubukungu, butuma haboneka uburyo bwinshi bwinjiza amafaranga kandi inyungu zikagera no mu baturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite ubushobozi bwo kuzamura ireme rya siporo yo gusiganwa mu modoka.

Ati “Ubu bufatanye bwari butegerejwe igihe kirekire kandi ni intsinzi ku Mugabane wose wa Afurika. Icyo dukeneye ni uko ‘African Grand Prix’ iharurira inzira andi marushanwa akabera kuri uyu Mugabane.”

Umuyobozi wa FIA, Mohammed  Ben Sulayem yashimye iyi ntambwe nziza u Rwanda ruteye Ashima abagize uruhare mu kubigeraho barangajwe imbere na Perezida w’u Rwanda.

Yagize ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame kuri iyi ntambwe ikomeye igihugu cye giteye, ndetse ngashimira Stefano Domenicali n’abandi bose bagize uruhare mu bufatanye bwatumye ibi bishoboka.”

Mohammed Ben yavuze ko aya masezerano agamije gusiga umurage urambye, gutera imbaraga abakiri bato b’ubu n’ab’igihe kizaza, guteza imbere impano no gufungura amahirwe mashya mu mukino wo gusiganwa mu modoka muri Afurika no hanze yayo.

Ati “Kongera ubushobozi bw’abantu bwo kugera kuri uyu mukino biri mu ntego z’ibanze za FIA, kandi dufite inshingano zo kwita ku buryo uyu mukino ukomeza gutera imbere mu nzego zose, ukagera ku baturage bashya kandi ugaha amahirwe abantu bo mu mpande zose z’isi.”

Isiganwa rya mbere rya Formula 1 rizabera mu Rwanda nyuma y’uko ikibuga cyihariye cyo gusiganwa mu imodoka kizubakwa mu Karere ka Bugesera cyuzuye. Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba cyuzuye mu ntangiriro za 2030.

Iki kibuga kizubakwa mu buryo bwujuje ibisabwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) kugira ngo cyemererwe kwakira isiganwa rya Formula 1. Ni igice cy’umushinga mugari ugamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo, ibikorwa remezo n’ubucuruzi, uzayoborwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

Iki kibuga kizaba giherereye mu bilometero 40 mu majyepfo y’Umujyi wa Kigali, hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera. Mu kucyubaka, hazitabwa ku miterere y’ahantu, harimo n’ahazamuka n’ahamanuka, kugira ngo haboneke inzira izatuma isiganwa rirushaho gushimisha abaryitabira n’abarireba.

Uretse mu gihe iri siganwa rizaba riri kuba, ikibuga kizubakwa mu Bugesera kizajya kinakoreshwa mu bindi bikorwa, birimo andi masiganwa mpuzamahanga y’imodoka, ibirori bikomeye, inama n’imyidagaduro. Ibi biteganyijwe ko bizafasha guteza imbere ubukungu bw’igihe kirekire no gukurura ishoramari mu karere giherereyemo.

Icyemezo cyo kugeza Formula 1 mu Rwanda kije mu gihe iri rushanwa rikomeje kwagura ibikorwa byaryo ku isi no gushaka uburyo bwo kugera ku bakunzi bashya b’uyu mukino.

Amakuru agaragaza ko Formula 1 ikurikirwa n’abafana barenga miliyoni 100 muri Afurika, aho hafi 60% by’abayikunda mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bafite imyaka iri munsi ya 35.

 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments