• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gitambi, mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bahangayikishijwe n’abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane zahabu, mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba baturage bavuga ko abo bacukuzi bangiza imirima yabo, bayitengura mu gihe bashakisha amabuye y’agaciro, bikabangiriza ubutaka kandi bikabangamira ibikorwa byabo by’ubuhinzi.

Bavuga kandi ko iyo bagiye kubaza abo bantu impamvu bangiza imirima yabo, hari igihe babasubiza nabi ndetse bakabatera ubwoba, ku buryo bamwe batinya kubavugisha kubera impungenge z’umutekano wabo.

Basaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo, hagafatwa ingamba zo guhagarika ubucukuzi butemewe no kurinda imitungo n’umutekano w’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Manirarora James, avuga ko nta kompanyi iri gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri uwo murenge. Yongeyeho ko kompanyi yari ihari mbere yakoraga ubushakashatsi, ariko na yo itakibukora.

Yihanangirije abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, avuga ko uzafatirwa muri ibyo bikorwa azahanwa by’intangarugero.

Reba muri iyi videwo ibindi bisobanuro ku kibazo cy’ubucukuzi bwa zahabu butemewe n’impungenge z’abaturage ba Gitambi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments