Umuhanzi Nyarwanda,
Mico The Best yavuze ko yakoze impanuka ikomeye mu mpera z’icyumweru gishize
iba yaratwaye ubuzima bwe ariko Imana ikinga akaboko.
Uyu muhanzi
yavuze ko ari impanuka yabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira ubwo yarimo
ajya mu irushanwa rya Rwanda Next Super Star yagombaga kuba yicaye mu kanama
nkemurampaka.
Kubera ko
yabonaga agiye gukererwa, abona ’Traffic’ itari bumworohere yahisemo guparika
imodoka maze afata moto kugira ngo yihute agereyo ku gihe.
Nibwo ibintu
byose byahise bihinduka kuko batararenga umutaru, imodoka yarabinjiranye maze
motari arayikubita moto irabatumbagiza barayirenga bagwa mu muhanda.
Ati
"Nakoze impanuka ikomeye yashoboraga kuba yatwara ubuzima bwanjye ku buryo
umwe mu bantu twakoranye impanuka sinzi niba akiriho cyangwa se yaritabye
Imana, ariko ndaza gushaka nimero ze mbaze neza."
"Navuye
mu modoka mfata moto, mfashe moto nagira ngo mpagere byihuse, tukigenda umuntu
yaratwinjiranye atateguje, motari byaramutunguye cyane ahita akubita imodoka
hagati tuba turatumbagiye mu kirere, motari yaguye muri rigori nanjye ngwa mu
muhanda rwagati."
Ntabwo yari
akigiye aho yagombaga kujya ahubwo yahise ashaka uko ajya kwa muganga kugira
ngo bamwiteho.
Ati
"Abantu babibonye n’inkweto zari zavuyemo, nahise ngira n’ubwoba kuko
baravuga ngo iyo umuntu akoze impanuka zikavamo arapfa, sinari nkigiye aho nari
ndimo kujya ahubwo nahise mpaguruka vuba vuba barambwira ngo icare aho mu
byatsi nti oya bya bindi nyine bya gisani hari n’ukuntu uba utinya ngo hatagira
ufotora ariko narimo nshira, gusa byari hafi y’aho imodoka yanjye ari iri,
ndayifata umuntu arantwara tujya kwa muganga."
Yavuze ko
kwa muganga bamwitayeho ubu akaba yumva ameze neza ari muzima ndetse anashimira
Imana yabanye na we muri iyo mpanuka ntabe yahasiga ubuzima.