Mutoni
Ntambara Jacky, umugore wa Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge mu
bikorwa bitandukanye bijyanye na sinema n’imyidagaduro, yifurije umugabo we
isabukuru nziza, amusabira imigisha y’Imana, ubuzima bwiza n’intsinzi mu buzima
bwe.
Mu butumwa
yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mutoni Jacky yagaragaje ko ashimira
Imana yamuhaye umugabo nka Clapton, amusabira kurama, kugira ubuzima bwiza, no
guhorana ibyishimo.
Yagize ati:
“Nshuti yanjye nkunda, ndashimira Imana ku mpano y’agaciro yo kuba uriho no ku
buzima bwawe.”
Yakomeje
amusabira ko Imana yamurinda, ikamuyobora mu nzira ze kandi ikamufasha kugera
ku nzozi nziza zose afite mu mutima.
Mutoni Jacky
kandi yagaragaje ko yifuza gukomeza kuba iruhande rwa Clapton Kibonge, ahamya
ko amukunda, amusengera ndetse ko yifuza ko bazarambana.
Yasoje
ubutumwa bwe amwifuriza isabukuru nziza, amugaragariza urukundo amufitiye.
Clapton
Kibonge ni umwe mu bantu bazwi mu myidagaduro nyarwanda, aho yamenyekanye cyane
mu gusetsa no mu bikorwa bitandukanye bijyanye na sinema n’imyidagaduro.
Ku wa 4 Mata
2026 ni bwo umunyarwenya akaba n’umwanditsi wa Filime Mugisha Emmanuel uzwi nka
Clapton Kibonge yakoze ubukwe n’umugore we Mutoni Ntambara Jacky bari bamaranye
imyaka umunani bubakanye umuryango.
Clapton
Kibonge n’umugore we Mutoni Ntambara Jacky bafitanye abana batatu.