• Imyidagaduro / ABAHANZI

Uwase Vanessa Raissa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015, yatangaje ko ari gutegura igitabo azagarukamo ku buzima bwe nyuma yo kuba umubyeyi, by’umwihariko ibibazo by’amarangamutima, impinduka z’umubiri n’imbogamizi abagore bahura na zo nyuma yo kwibaruka.

Vanessa, wamenyekanye mu kumurika ibicuruzwa no ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yahisemo kwandika iki gitabo kugira ngo agaragaze uruhande rw’ubuzima bw’ababyeyi rudakunze kuvugwaho, nubwo rushobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.

Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, yagaragaje ko kuba umuntu akunzwe, ashimwa kandi agahabwa ubufasha n’abamukurikira bidakuraho ibibazo ashobora guhura na byo mu buzima bwe bwite.

Yasobanuye ko nyuma yo kuba umubyeyi yahuye n’ibibazo birimo agahinda gakabije gashobora kuza nyuma yo kubyara, kunengwa kubera kubyara abazwe, kutiyakira bitewe n’impinduka z’umubiri ndetse n’amarira umuntu ashobora guhisha abandi.

Vanessa yagaragaje ko kuba yari asanzwe azwi kandi akundwa n’abantu benshi bitamurinze guhura n’ibi bibazo, ashimangira ko urugendo rwo kuba umubyeyi rushobora kuzana imbogamizi umuntu aba atarigeze yitegura.

Yagize ati “Kuva ku kuba umuntu uzwi ku mbuga nkoranyambaga kugeza ku kuba umugore n’umubyeyi, urugendo naciyemo rwaranyeretse ko uko abantu bakwishimira kandi bakagushima kose, bitagutegurira guhangana n’agahinda gakabije gashobora kuza nyuma yo kubyara, kunengwa kubera kubyara ubazwe, kutiyakira bitewe n’impinduka z’umubiri, cyangwa amarira ababyeyi bahisha abandi mu gihe abagabo babo babareba bababaye ariko bananiwe kumenya uko babafasha.”

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments