Filime
y’uruhererekane “Minus 1”, yakozwe na Habibu Iragena, yatoranyijwe mu cyiciro
cya TV na Web Series mu iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival 2026.
Ibi ni indi
ntambwe mu rugendo rwa sinema nyarwanda, by’umwihariko ku bakora filime
z’uruhererekane zigamije kugera ku bakunzi ba sinema mu Rwanda no hanze yarwo.
Mashariki
African Film Festival ni iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema ribera i Kigali,
rigamije guteza imbere impano z’abakora filime bo muri Afurika no muri diaspora
nyafurika. Mu byiciro byaryo harimo filime ndende, izigufi, documentaire ndetse
na filime z’uruhererekane za televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.
Nk’uko
amakuru y’iserukiramuco abitangaza, ku nshuro ya 12 rizaba kuva ku wa 23 kugeza
ku wa 29 Ugushyingo 2026.
Gutoranywa
kwayo bishobora gufasha kumenyekanisha ibikorwa bya Habibu Iragena no kurushaho
kwagura amarembo ya sinema nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Mu kiganiro na
Iragena Habibu wanditse Filime Minus
1 yatangaje ko gutoranywa kwa Filime ye Minus
1 ari ibintu bidasanzwe kuri we .
Yagize ati “
ni ibintu bidasanzwe cyane muri Sinema
nyarwanda kuba umuntu yakora igihangano
bwa mbere mu buzima nta byamamare bigaragayemoariko kikakirwa muri ubu buryo kugeza aho gutoranywa muri
filime zahata mu iserukiramuco nkiri ni ibyihsimo bikomeye kandi byatwongereye imbaraga zo gukora cyane kuko bitugaragariza ko ni zindi tuzakora
zishobora no kugera ku rwego
mpuzamahanga
Tumubajije
uko umushinga w’iyi Filime uteye yatubwiye
ko ubu bamaze gusohora uduce 3 ariko mu minsi ya vuba bazashyira hanze utundi 3 kuko igice cyayo cya mbere kigomba kugira uduce
6 .
Habibu kandi
yaduhamirije ko nyuma y’ibyo bazakora igice cyayo cya kabiri kubera ko abakunzi
ba sinema bakomeje kubazaba ko yazakomeza
kubera ubuhanga iteguranye .
Mu gusoza Iragena Habibu yavuze ko igihe ari iki ngo sinema nyarwanda ive ku rwego rumwe ije ku rundi ko abakora mu ruganda rwa Sinema nyarwanda bashoboye ,yanaboneyeho gusab abakunzi b’ibikorwa bye gukomeza kumushyigikira kuko ari kubategurira filime ziri ku rwego mpuzamahanga kandi nziza
Like This Post? Related Posts