• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika  Paul Kagame yashimiye Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, wamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza ishya n’ihirwe no kumwizeza ubufatanye mu rugendo rwo gutegura isiganwa rya Formula 1 rizabera muri Afurika.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Afurika y’Epfo ku bw’indamutso nziza n’icyizere yagaragaje cyo gushyigikira uyu mushinga.
Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Perezida Ramaphosa ndetse n’abandi bose bahuje icyerekezo cyo guteza imbere iri siganwa, kugira ngo rizabe irushanwa nyafurika mu buryo bwuzuye.

Perezida Kagame yagize ati: “Murakoze, muvandimwe wanjye Perezida Cyril Ramaphosa, ku bw’amagambo meza yo kunshimira no ku bw’icyifuzo cyo kudushyigikira.

Yagize ati dutegereje gukorana namwe ndetse n’abandi bose duhuje iki cyerekezo, kugira ngo iri siganwa ribe koko irya Afurika mu buryo bwose bushoboka, kandi tuzamure umukino w’isiganwa ry’imodoka ku rwego rushya ku mugabane wacu.”

Ubu butumwa buje nyuma y’itangazwa rya gahunda ryuko u Rwanda ruzakira  isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, umushinga utegerejweho kongera amahirwe yo guteza imbere siporo y’imodoka muri Afurika no kumenyekanisha umugabane ku rwego mpuzamahanga.

Formula 1 ni imwe mu mikino ikomeye ku isi, ikurikirwa n’abafana benshi kandi igahuza ibigo by’ubucuruzi, abashoramari n’abafatanyabikorwa bo mu bihugu bitandukanye. Kuyizana muri Afurika bishobora gutanga amahirwe yo guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari n’ibikorwa by’ubukungu bifitanye isano na siporo.

Perezida Kagame yashimangiye ko intego ari ugukorana n’ibihugu n’abandi bafatanyabikorwa bahuje icyerekezo, kugira ngo iri siganwa ridahagararira inyungu z’igihugu kimwe gusa, ahubwo rifashe no kuzamura umukino w’isiganwa ry’imodoka ku mugabane wose.

Ubutumwa bwa Perezida Ramaphosa n’igisubizo cya Perezida Kagame bigaragaza ko ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika bushobora kugira uruhare mu guteza imbere ibikorwa mpuzamahanga bya siporo no kongera uruhare rw’umugabane muri uwo mukino.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments