• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, ku butumwa bw’ishimwe n’inkunga yagaragaje ku bijyanye na gahunda yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix muri Afurika.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika, agaragaza ko yiteguye gukorana na Hichilema hamwe n’abandi Banyafurika kugira ngo iri siganwa rizagire umusaruro mwiza ku mugabane wose.

Perezida Kagame yagize ati: “Murakoze, muvandimwe wanjye Perezida Hakainde Hichilema. Iki ni igikorwa gikomeye mu mateka y’u Rwanda na Afurika, kandi dutegereje gukorana namwe hamwe n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bo muri Afurika kugira ngo Grand Prix ya Formula 1 muri Afurika izagende neza kandi igirire akamaro umugabane wose.”

Ubu butumwa buje mu gihe u Rwanda rukomeje kugaragaza gahunda yo kwakira isiganwa rya Formula 1 ryitezweho kuzamura urwego rw’imikino y’isiganwa ry’imodoka muri Afurika no kongera amahirwe y’ishoramari, ubukerarugendo n’ubufatanye hagati y’ibihugu.

Formula 1 ni umwe mu mikino ikomeye ku rwego mpuzamahanga, ikurikirwa n’abafana benshi kandi igahuza ibigo bikomeye, abashoramari n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku isi. Kuyizana muri Afurika bishobora gutuma umugabane urushaho kugira uruhare muri uyu mukino no gukurura ibikorwa by’ubukungu bifitanye isano na siporo.

Perezida Kagame yashimangiye ko intego atari uko iri siganwa ryagirira akamaro u Rwanda gusa, ahubwo ko ryaba umushinga uhuza Abanyafurika kandi ukazamura umukino w’isiganwa ry’imodoka ku mugabane wose.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bugaragaza ko  icyifuzo cyo gukorana n’ibindi bihugu bya Afurika mu gutuma iri siganwa riba umwanya mwiza  wo kwerekana ubushobozi bw’umugabane, guteza imbere ubufatanye no gukurura amahirwe mashya mu bukerarugendo n’ishoramari.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments