Ikipe
y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, yabonye itike y’Igikombe cya
Afurika cya 2027 kizabera muri Maroc, ni nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego
bibiri kuri kimwe ikegukana umwanya wa gatatu muri CECAFA imaze iminsi ibera mu
Rwanda.
Nyuma yo
gusezererwa na Somalia itabashije kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA U17 irimo
kubera mu Rwanda isozwa uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2026, u
Rwanda rwakinnye na Ethiopia mu guhatanira umwanya wa gatatu.
Ni umukino
utari woroshye kuko ikipe yagombaga gutsinda yari guhita iba ikipe ya gagatu
yiyongera kuri Uganda na Somalia zageze ku mukino wa nyuma nayo ikabona itike
y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc umwaka
utaha muri Mata.
Abakinnyi
b’umutoza Jimmy Mulisa, batangiye umukino bashaka igitego hakiri kare kuko
intego kwari ugutsinda ikabona iyi tike.
Hakiri kare
ku munota wa gatanu, Shema Jayden Heylen yatsindiye u Rwanda igitego cya mbere
ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Bidatinze ku
munota wa 17, u Rwanda rwaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndizeye
Isaac ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Bahati Pacifique.
Mbere y’uko
amakipe ajya kuruhuka, Akrem Abduselam Jamal yatsindiye Ethiopia igitego cya
mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.
Igice cya
kabiri u Rwanda rwashatse igitego cya gatatu na Ethiopia ishaka icyo kwishyura
biranga umukino urangira ari 2-1.
Byari bivuze
ko u Rwanda ari rwo rwiyongereye kuri Uganda na Somalia muri aka karere
k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati bikazagahagararira mu Gikombe cya
Afurika.
Jimmy Mulisa
yanditse aya mateka ahesha Amavubi U17 itike y’Igikombe cya Afurika
cy’abatarengeje imyaka 17, ni nyuma y’uko u Rwanda rwaherukaga gukina iki
gikombe muri 2011 rwacyakiriye.
Like This Post? Related Posts