Kuri uyu wa
Kabiri tariki 20 Ukwakira 2026, Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside
yakorewe Abatutsi mu Rwanda (AERG), wujuje imyaka 30 umaze uvutse, kuko
watangijwe ku itariki nk’iyi mu 1996.
Uyu muryango
washinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe gusigasira
ubudaheranwa bw’abanyarwanda no komora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe
Abatutsi.
AERG
yashinzwe n’abari abanyeshuri 12 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu
cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), i Butare mu Karere ka Huye, ifite
intego z’ibanze zirimo Kwibuka, Kwirinda, Kubaho neza ndetse no kurerana.
Kuva uwo
munsi AERG ishingwa, abanyamuryango bayo batangiye komorana ibikomere,
bafatanya mu masomo bigaga, abari bafite ibikomere ku mubiri no mu
marangamutima bashakirwa inkunga.
Ukuvuka
kwayo kwaje gutanga umusaruro biba ngombwa ko igera muri Kaminuza zose zo mu
Rwanda, amashuri makuru n’ayisumbuye yari akikije Kaminuza y’u Rwanda i Butare,
Save, Nyanza, Byimana, Kigali n’ahandi.
Bidatinze
AERG yagejejwe no mu yandi mashuri makuru yari akivuka nka KIST, ISAE, KIE na
ULK. Mu gihe gito cyane AERG yakwiriye mu mashuri makuru n’ayisumbuye hafi ya
yose yo mu Rwanda.
Abayishinze,
baje gusoza amasomo yabo ariko basanga ari byiza kugumana, maze bashinga
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
(GAERG-AHEZA) mu 2003, kubera ko bari bagifite ingaruka n’ibikomere Jenoside
yabasigiye.
Ibi kandi
babikoze kuko barumuna babo bacyiga bari muri AERG bari bakibakeneye ngo
bakomeze kubafasha, babasura ku mashuri aho bigaga, bakemura ibibazo byabo,
banasura kandi bahumuriza abarokotse Jenoside hirya no hino mu gihugu, no
kubafasha mu byo bakeneye harimo kubasanira inzu.
Bagiraga
kandi uruhare mu gushakisha no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize
Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bakomeje
kugenda baguka, ndetse mu 2017 bari bageze ku banyamaryango ba EARG basaga
ibihumbi 43, bakomeza no kugenda biyongera aho kugeza ubu hafi y’amashuri yose
mu gihugu afite umuryango AERG.
Mu mpera za
2024, iyi miryango yombi (AERG na GAERG-AHEZA) yihuje na IBUKA, umuryango
nyarwanda utegamiye kuri leta washinzwe ku wa 14 Ukuboza 1995, uhagarariye
kandi ukanavuganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nyuma yo kwihuza, byahindutse umuryango mugari ukomeza kwitwa IBUKA, uyobowe na Dr. Philber Gakwenzire.
Like This Post? Related Posts