• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika  Paul Kagame, yakiriye Hon. Serap Güler, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Repubulika y’u Budage, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, byibanze ku kurebera hamwe uko umubano n’ubufatanye bisanzwe hagati y’u Rwanda n’u Budage byarushaho gukomera, cyane cyane mu nzego z’inyungu zihuriweho.

U Rwanda n’u Budage bisanzwe bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye. Uruzinduko rwa Serap Güler rubaye umwanya wo kuganira ku buryo bwo gukomeza uwo mubano no kwagura ibikorwa by’iterambere n’ubufatanye bifitiye inyungu ibihugu byombi.

Nubwo hatatangajwe mu buryo burambuye ingingo zose zaganiriweho, ibiganiro byabo byagarutse ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi no gukomeza guteza imbere imikoranire mu nzego zifitiye inyungu u Rwanda n’u Budage.

Uruzinduko rwa Hon. Serap Güler mu Rwanda rugaragaza gukomeza ibiganiro bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi, bigamije guteza imbere umubano mwiza n’ubufatanye mu bibazo bibafitiye inyungu rusange.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments